Ibrahim Aqil wari umwe mu bayobozi bakomeye muri Hezbollah yaguye mu gitero cya Isiraheli

174

Umuyobozi mukuru mu bagize umutwe wa Hezbollah, Ibrahim Aqil, yaguye mu gitero cyagabwe na Israel mu Majyepfo y’Umujyi wa Beirut.

Byatangajwe ko Ibrahim Aqil yishwe ari kumwe n’abandi banyamuryango b’umutwe wa Hezbollah bibumbiye mu itsinda ryitwa Radwan mu gihe bari mu nama.

Intego y’icyo gitero cya Israel i Beirut ku wa Gatanu, kwari uguhitana uwo muyobozi wari usanzwe ashinzwe ibijyanye n’ibikorwa bya gisirikare muri Hezbollah, Ibrahim Aqil nk’uko byemejwe na Radio ya gisirikare ya Israel.

BBC yatangaje Ibrahim Aqil, wari usanzwe azwi ku izina rya Aqil, yari umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Hezbollah.

Igisirikare cya Israel cyahamije ko Aqil yapfanye n’abandi basirikare batari bake

Mu mwaka wa 1980, ngo yari umwe mu bateguye igitero cyagabwe kuri Ambasade ya Leta zunze Ubumwe i Beirut no ku nkambi y’abasirikare barwanira mu mazi. Icyo gitero cyaguyemo abantu 63, gikomerekeramo abandi 307.

Mu itangazo, ryasohowe n’umuvugizi w’ igisirikare cya Israel (IDF) Daniel Hagari, rivuga ko Aqil yapfuye ari kumwe n’abandi bakoranaga muri uwo mutwe wa Hezbollah mu itsinda rya Radwan.

Hagari yagize ati:”bari bateraniye mu cyumba cyo mu kuzimu mu nyubako ituwemo n’abantu hagati mu Karere ka Dahiyah, mu majyepfo ya Beirut, bakaba bari bivanze n’abasivile b’Abanyalibani bakoresha nk’ingabo yo kwikingira“.

Uwo muvugizi wa IDF yongeraho ko “Abo bantu bishwe barimo bategura igitero kiri mu mugambi wa Hezbollah wo kwigarurira Galileya, aho Hezbollah yari ifite intego yo gucengera mu baturage ba Israel kugira ngo yice abasivile b’inzirakarengane”.

Ibrahim Aqil yishwe mu gihe, mu mwaka ushize wa 2023, Leta zunze ubumwe za Amerika zari zashyizeho igihembo cya miliyoni 7 z’Amadolari ($7m), ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa akagezwa imbere y’ubutabera.

Comments are closed.