Iburasirazuba: Guverineri yasabye abaturage gufatanya na RDF na Police mu bikorwa batangije by’amezi 3

2,106
Kwibuka30

Guverineri w’Intara y’lburasirazuba Bwana Pudence RUBUNGISA yasabye abaturage batuye mu Ntara y’Uburasirazuba gufatanya n’ingabo z’igihu ndetse na Police mu bikorwa batangije bizamara amezi atatu bigamije kubaka no kuzamura iterambere ry’igihugu mu buryo bwihuse.

Ibi Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Pudence yabisabye abaturage kuri uyu wa gatanu tariki 1 Werurwe 2024 ubwo yatangizaga ku mugaragaro mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Nkanga Umudugudu wa Ruzo, ibikorwa by’ingabo ndetse na Police byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere ryabo rya buri munsi. 

Ni ibikorwa Ingabo z’u Rwanda, Police n’abandi bafatanyabikorwa batangije bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, bifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda”.

Guverineri Rubingisa yagize Ati:”Dufite uwo mutekano dukesha ingabo ubwo rero uwo mutekano hari icyo tugomba kuwubyaza nta kindi kitari ugukora, ari nayo mpamvu dusaba abaturage kugira uruhare no gufatanya kuko ari natwe tunabyungukiramo.”

Mu bikorwa bizakorwa harimo kubaka inzu z’imiryango itishoboye, gutanga imirasire y’izuba, kubaka ibigo mbonezamikurire by’abana (ECD), kubaka ibiraro, kugeza amazi meza hafi y’abaturage no gukora ibikorwa by’ubuvuzi.

Kwibuka30
Meya w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard nawe yitabiriye umuhango wo gutangiza icyo gikorwa

Ibindi bikorwa bizaba ari ugutanga amatungo mu miryango, gutanga ubwato muri koperative z’uburobyi n’ubwikorezi mu mazi, gutera inkunga y’amafaranga ku makoperative y’imboni z’impinduka bagizwe n’abari barabaswe n’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubukangurambaga ku mutekano n’isuku.

Binyuze muri ibi bikorwa by’ingabo na Polisi, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ku bitaro bya Nyamata Hospital hafunguwe ku mugaragaro ishami ry’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aho abaturage bemeza ko bagiye kujya bahabwa serivise batarinze kujya mu mujyi wa Kigali. 

Muri iki gihe cy’iminsi cumi n’itanu, ingabo z’igihugu, Polisi ndetse n’inzobere mu by’ubuvuzi bazatanga serivise zo kuvura abaturage, bikorwe mu buryo busanzwe aho bazajya bavurwa hakoreshejwe ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa buri muntu.

(Inkuru ya Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera)

Leave A Reply

Your email address will not be published.