Iburasirazuba: Hatashywe ubwato bw’ubukerarugendo bwakozwe n’Inkeragutabara.

1,761
kwibuka31

Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj. Gen. Alex Kagame, ndetse na Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, batangije ku mugaragaro ubwato bushya bwiswe Amarebe Cycle Boat Tours, bwubatswe n’Inkeragutabara.

Ubu bwato buri mu kiyaga cya Mirayi giherereye mu murenge wa Gashora, bugamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mazi no kongerera agaciro ibikorwa by’iterambere ry’uturere dukikije icyo kiyaga.

Guverineri Rubingisa yashimye uruhare rw’Inkeragutabara mu iterambere ry’igihugu, avuga ko iyi mishinga igamije gufasha abaturage kubona amahirwe mashya y’akazi no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

Yagize ati: “Iki gikorwa ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo. Turasaba urubyiruko kwifashisha ubu bwato nk’amahirwe yo guhanga imirimo.”

Maj. Gen. Alex Kagame yavuze ko ubwato bwakozwe n’Abanyarwanda bafite ubumenyi buhanitse, kandi ko ari urugero rwiza rw’uko ingabo z’igihugu zishobora kugira uruhare mu iterambere rirambye.

Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ati: “Inkeragutabara ntigarukira ku mutekano gusa. Twiyemeje no gutanga umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu binyuze mu guhanga ibisubizo bifatika nk’ubu bwato.”

Meya Mutabazi yashimye uruhare Inkeragutabara z’ikomeje kugira mu bikorwa by’iterambere Akarere gafatanyamo nazo, by’umwihariko ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage. Yagaragaje ko ubu bwato buzagira uruhare rukomeye mu kongera agaciro k’ubukerarugendo bw’akarere, cyane cyane mu gace ka Gashora.

Mayor w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi ati: “Turashimira Inkeragutabara ku gitekerezo cyiza cy’ubu bwato. Tuzakomeza gufatanya mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mazi.”

Amarebe Cycle Boat Tours azajya atembereza abakerarugendo ku kiyaga cya Mirayi, bikazafasha mu kuzamura ubukungu no kongera isura y’ubukerarugendo mu Ntara y’Iburasirazuba.

(Indorerwamo.com /Habimana Ramadhani i Bugesera)

Comments are closed.