Iburasirazuba: Million 80 zatikiraga nyuma ya expo zabonewe umuti, abamurika biruhutsa umutima.

9,443
Kwibuka30

Million 80 zitakara nyuma y’uko imurikagurisha rirangiye aho abamurika basenya ibyo bubatse mbere bari kwitegura aho bazamurikira ibikorwa byabo bakavuga ko ari igihombo bahura nacyo nyamara mu gihe bubakiwe aho bamurikira ibikorwa byabo hakirindwa icyo gihombo.

ibi byagarutsweho mu muhango wo gusoza imurikagurisha ryaberaga mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana ku cyumweru tariki 27 Kanama 2023 ryabaga ku nshuro yaryo ya 12 aho ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Twubake ubukungu burambye”.

Ubwo umuyobozi uhagarariye urwego rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean De Dieu yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza imurikagurisha ryaberaga mu Karere ka Rwamagana yagaragarije ikibazo abarimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze ko buri gihe babura amafaranga asaga miliyoni 80 atikirira mu bikorwa byo gusenya ibyo baba barubatse ngo bitegure imurikagurisha ngarukamwaka rikusanya uturere twose tugize lntara y’Iburasirazuba bikaba ari igihombo kibashengura imitima.

Yagize ati: ” nkuko bigaragara ibi bintu twubaka hano biraduhenda kuko bitwara Amafaranga atari munsi ya million 80 buri mwaka, iyo twabyubatse nyuma turagaruka tukabisenya, ubu ni dusoza turarwana no kuvanaho aya matente n’ibindi bitandukanye usange za million 80 zose ziragiye.” 

Yakomeje agira ati:” mu by’ukuri rero turamutse twubatse aho iri murikagurisha ryabera mu Ntara yacu hahoraho byadufasha gusevinga ayo mafaranga ku buryo yazajya adufasha mu bindi bikorwa by’iterambere.”

Mu gusubiza iki kibazo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagize ati: ” ikindi twari twaganiriyeho ubushize numvishe mwahaye undi murongo ku kigendanye na rotasiyo(rotation) ubanza Meya yarabaye umuhanga akabaha n’ubutaka.”

Minisitiri Ngabitsinze yakomeje avuga ko mbere hari haganiriwe ko imurikagurisha ry’lntara y’lburasirazuba ryajya ribera no mu tundi turere nka Kayonza ndetse n’utundi tuyigize ariko ko ku bwumvikane n’uturere twose tugize lburasirazuba ko rizakomeza kubera mu karere ka Rwamagana ahazubakwa ikibanza gihoraho hazwi nko kuri “Ayiga” kigafatwa nk’ikicaro gikuru cy’lburasirazuba cya Expo.

Hahembwe abitwaye neza muri icyo gikorwa cy’imurikagurishwa

Ni imurikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 194 baturuka mu turere dutandukanye tugize iyi Ntara ndetse n’abandi bagiye baturuka hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yaho.

Kwibuka30

Ni ku nshuro ya 12 iri murikagurisha ribera mu Ntara y’Iburasirazuba rikaba ryatangiye tariki 16 Kanama 2023 risoza tariki 27 Kamama 2023. Rikaba rigira uruhare mu kumurika bimwe mu bikorwa bitandukanye bigize iy’Intara, buri Karere kandi kahawe umwanya wo kuzana bimwe mu bikorwa by’abantu batubarizwamo. 

Ibihugu by’amahanga byitabiriye imurikagurisha byarimo Uganda, Kenya, Tanzania, Japan, Egypt, n’u Rwanda.

Hamuritswe ibikorwa n’ibicuruzwa bitandukanye

Muri rusange abamurikaga barimo ibigo by’imari, inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imyuga, uturere, ibigo by’ubucuruzi n’abikorera.

Uko imyaka igenda ishira, niko umubare w’abitabira imurikagurisha ribera mu Ntara y’Iburasirazuba ugenda wiyongera, muri uyu mwaka wiyongereyeho 3,9 % ugereranije n’abitabiriye umwaka ushize.

Abitabiriye imurikagurisha ry’uyu mwaka bavuze ko bahungukiye byinshi kuko bamwe bigiye ku bandi ibijyanye n’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’ibindi.

Bwana Nkurunziza Jean de Dieu uyobora urugaga rw’abikorera mu ntara yashimishijwe n’ibicuruzwa byamurikiwe muri Exposition

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.