IBYAHINDUTSE KU BURYO BUSHYA IGIKOMBE CY’ISI CY’AMA CLUB KIZAKINWAMO.


NI IKI UKWIRIYE KUMENYA KU IRUSHANWA RY’IGIKOMBE CY’ISI CY’AMA CLUB KIGIYE GUKINWA MU ISURA NSHYA?
Ni ku nshuro ya mbere iki gikombe kigiye gukinwa mu buryo bushya butari bumenyerewe. Imikino yose y’iki gikombe yitabiriwe n’amakipe 32, izakinirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri ayo makipe harimo iyatwaye igikombe cya UEFA Champions League giheruka, ikaba ari Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Botafogo yo muri Brazil yatwaye Conmebol na Al Ahly yo mu misisri yatwaye CAF Champions league, ibi byose bikaba ibikombe byatwawe n’aya makipe nyuma yo guhigika andi yari yaritwaye neza ku mugabane akiniraho amarushanwa yayo.

Aya makipe yaoranyijwe nanone hagendewe ku mikino yakinnye mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, agahurira mu mikino iyahuza ku mugabane mu myaka itambutse. Tariki 14 Kamena, 2025 nibwo iyi mikino izatangira, aho ikipe ya Inter Miami ikinamo kizigenza Lionnel Messi, izahura na Al Ahly yo mu misisri; Ku itariki 13 Nyakanga nibwo umukino wa nyuma uzakinwa kuri stade ya New Jersey iherereye mu mujyi wa New York, ikaba ari nayo izakinirwaho umukino wa nyuma w’igikombe cy’is cya 2026.
Aya makipe uko ari 32, ari mu matsinda kuva kuri A kugera kuri H. Buri kipe mu itsinda irimo izakina imikino 3. Abiri ya mbere azahita ajya muri 1/8 cy’irangiza, akomeze gukuranwamo, kugeza ubwo hazamenyekana izatwara iki gikombe. Muri aya makipe, 12 yaturutse ku mugabane w’Iburayi(impuzamashyirahamwe ya UEFA), 6 ava muri Amerika y’Epfo (Impuzamashyirahamwe ya CONMEBOL), muri Aziya (Impuzamashyirahamwe ya AFC), Afrika (Impuzamashyirahamwe ya CAF), Karaibe ndetse n’amajyaruguru yo hagati muri Amerika (Impuzamashyirahamwe ya CONCACAF) hose hakazava amakipe 4; Ni mugihe ku mugabane wa Oceaniya hazava ikipe 1 mu mpuzamashyirahamwe yabo yitwa OFC.
Comments are closed.