TYLER PERRY WANDITSE “THE STRAW” YARI AMARANYE IMINSI IBIBAZO BIKOMEYE.

634
kwibuka31

TYLER PERRY WANDITSE FILIME IKOMEJE KURIZA BENSHI YITWA The STRAW YAVUZE KO YARI AMARANYE IMINSI IBIBAZO BIKOMEYE.

Nyuma yo kurebe iyi filime, benshi batangiye kwibaza niba yaba ishingiye ku nkuru mpamo dore ko ikoze mu buryo bwakuruye amarangamutima ya benshi. Ni filime yasohokeye kuri Netflix tariki 06 Kamena 2025, ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 25.3 mu gihe cy’amasaha miliyoni 45.5, bagahurizaho ku kuba ishobora kuba irimo inkuru iviga ibyabayeho. Ibi nibyo Tyler Perry wayanditse yashyizeho umucyo.

Ni filime igaragaramo ibyamamare birimo Taraji P. Henson, akaba afatanyamo n’abarimo Sherri Shepherd,Teyana Taylor, Sinbad, Ashley Versher, Rockmond Dunbar, na Mike Merrill. Ubwo yatangaga ikiganiro kuri Extra Tv, Perry wanditse akanayobora iyi filime yavuze ko ntahantu na hamwe ihuriye n’inkuru yabayeho, n’ubwo ibirimo bigaragara ko byabaho. Yasubije iki kibazo muri aya magambo:

The straw ni…hari imirongo myinshi iyi filime igarukaho. Umwe ni: ‘Ntushobora kumenya ukuntu gukena bihenda’, undi ni ‘Ntamuntu ujya utumenya’. Iyi filime rero yari ishingiye ku bantu bari kumirongo batabasha kubonwaho cyangwa ngo bafashwe, bahagararirwe, bituma bisanga mu bibazo bituma kubaho bibagora kandi igikurikiraho iyo ibyo byose bikabije, ufata icyemezo cya nyuma gikomeye kandi haba hari ingaruka bijyana. Mu buzima bwanjye ubwo nandikaga iyi filime, nari ndi guhangana n’ibinkomereye mu buzima bwanjye. Nashakaga byose kubishyira ku rupapuro ari nayo mpamvu Janniyah muri iriya filime ahangana na byinshi. Mu buryo nka buriya, hari benshi kuri uyu mubumbe bahanganye n’ibintu nk’ibyo.

Mu gusoza iki kiganiro, Perry yashimangiye ko uriya mugore Jannah, ahagarariye abantu bose bafite ibitekerezo by’icyo baba bumva bakora mu gihe bahuye n’imbogamizi mu bibzao byabo, ariko bakaba hari aho badashobora kugera kugira ngo bikemuke.

Comments are closed.