Ibyihariye kuri Christian Malanga Musumari washatse guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

2,152
RPF

Christian Malanga Musumari wayoboye igitero cyagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ni umunye-Congo wavutse tariki 2 Gashyantare 1983, ukomeje kugarukwaho hirya no hino mu binyamakuru, kubera uyu mugambi we.

Uyu mugabo yavukiye i Kinshasa mu murwa mukuru ubwo Congo yari icyitwa ‘Zaire’ iyobowe na Mareshall Mobutu Sese Seko.

Misumari yaje kwimukira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko agaruka muri Congo mu mwaka w’i 2006 ari nabwo yinjiraga mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Bivugwa ko mu gisirikare cya Congo yavuyemo afite ipeti rya Captaine, ashaka kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu 2011, ariko afungwa atarabigeraho, aciye mu ishyaka Parti Congolais Uni (PCU) yari yashinze.

Amaze gufungurwa mu mwaka w’i 2012, yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabanaga n’umuryango we, gusa ajyana akangononwa k’uburyo yabujijwe kwiyamamaza.

Tariki ya 17 Gicurasi 2017, Malanga yashinze Guverinoma yo mu buhungiro ayita Nouveau Zaïre, ayishingira i Bruxelles mu Bubiligi.

Ntabwo yaherukaga kugaragara muri politiki kuko yari asigaye ari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro afatanyije n’Abanyamerika muri Mozambique.

Bivugwa ko igitero cyagabwe cyari kirimo n’umwana we. Nubwo bitatangajwe, Malanga ashobora kuba yishwe n’igisirikare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Igisirikare cya Congo, FARDC, cyatangaje ko abashatse guhirika ubutegetsi barimo abanyamahanga n’abanye-Congo, gusa ntihatangazwa amazina yabo.

Christian Malanga Musumari ni we wari uyobora abashatse guhirika ubutegetsi

Malanga n’umuhungu we, Marcel bari mu bagabye igitero
We n’abo bari kumwe bafashwe
Leave A Reply

Your email address will not be published.