IBYO BILLIE EILISH YABWIYE VICTONY MU IJORO RYAKEYE BYAMUTEYE KURARA ADASINZIRIYE.

3,026

Mu ijoro ryakeye, Billie Eilish ubwo yari kumwe na Victony, yamukoreye ijoro atazibagirwa mu munota ubwo bari muri Golden Globes Awards 2024

Ku munsi w’ejo habaye ibirori bikomeye cyane byo gutanga ibihembo bya Golden Globes Awards 2024, bikaba byaritabiriwe n’ibyamamare byinshi yaba abaturuka muri Afurika ndetse no ku yindi migabane, ari naho Victony yahuriye na Billie Eilish.

Nyuma y’ibi birori, nibwo Anthony Ebuka Victor uzwi nka Victony, yatangarije ku rubuga rwe rwa X ko yagize ijoro ry’akataraboneka ubwo Uyu muhanzikazi yamubwiraga ko adasanzwe maze nawe mu kwerekana ko byamukoze ku mutima, akabinyuza kuri uru rubuga.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 22 yari ahatanye n’abandi batandukanye mu gihembo cy’indirimbo umuntu yakoze ariko ikaririmbwa n’abandi, aho iyahize izindi ari iyitwa What Was I Made For? yakoreshejwe muri firime yinjije akayabo ku isi mu mwaka ushize yitwa Barbie.

Comments are closed.