ICC yareze Rodrigo Duterte ibyaha byibasiye inyokomuntu


Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwareze Rodrigo Duterte wahoze ari Perezida wa Philippines ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Uyu musaza w’imyaka 80 y’amavuko yahoze ayobora igihugu cya Philippines ashinjwa kuba ari we wo kuryozwa impfu z’abantu babarirwa muri za mirongo bivugwa ko zari zimwe mu bigize icyo yise intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge, aho abacuruza ibiyobyabwenge bike, ababikoresha n’abandi, bose hamwe babarirwa mu bihumbi, bishwe nta manza baciriwe.
Inyandiko y’ibirego ya ICC, irimo byinshi byakuwemo mbere yo gutangazwa, ni iyo muri Nyakanga uyu mwaka ariko yatangajwe gusa ku wa mbere.
Umushinjacyaha wungirije wa ICC Mame Mandiaye Niang yavuze ko Duterte ari “umufatanyacyaha uziguye” mu bwicanyi, urukiko rwavuze ko bwakozwe n’abandi, barimo na polisi.

Ibindi birego bibiri bijyanye n’igihe yari Perezida wa Philippines, hagati y’umwaka wa 2016 n’umwaka wa 2022, n’igihe yatangizaga iyo yise intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ikirego cya kabiri kijyanye n’iyicwa ry’abantu 14 b'”agaciro gakomeye” mu bice binyuranye by’icyo gihugu, naho ikirego cya gatatu kijyanye n’iyicwa n’igerageza ryo kwica abantu 45 mu bikorwa (opérations) byo gukuraho byabereye mu byaro.
Abashinjacyaha bakomoje ku kuntu Duterte hamwe n’abo bivugwa ko ari abafatanyacyaha be “bari bahuriye kuri gahunda imwe cyangwa amasezerano yo ‘guca intege’ abashinjwa kuba abagizi ba nabi muri Philippines (harimo ababonwa cyangwa abashinjwa kugirana isano n’ikoreshwa, icuruzwa cyangwa ikorwa ry’ibiyobyabwenge) hifashishijwe ibyaha by’urugomo birimo n’ubwicanyi”.
Ntabwo yasabye imbabazi ku bikorwa bye by’urugomo mu guhashya ibiyobyabwenge, byiciwemo abantu barenga 6,000 – nubwo impirimbanyi zemeza ko umubare nyawo ushobora kuba ugera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo.
Duterte yavuze ko yahashyije abacuruzi b’ibiyobyabwenge kugira ngo akureho ibyaha byo mu muhanda muri icyo gihugu.
Rodrigo Duterte ni we wahoze ari Perezida wo ku mugabane w’Aziya wa mbere urezwe na ICC – kandi mu myaka irenga itatu ishize ni we wa mbere ucyekwa wajyanwe n’indege i La Haye (The Hague) mu Buholandi, aho urwo rukiko rukorera. Afungiye muri gereza y’urwo rukiko guhera muri Werurwe uyu mwaka.
Umunyamategeko we yavuze ko Duterte adafite ubushobozi bwo kuburana kubera amagara macye (ubuzima bubi).
Muri Gicurasi uyu mwaka, uyu wahoze ari Perezida yongeye gutorerwa kuyobora umujyi wa Davao, nubwo yari ari muri gereza. Umuhungu we Sebastian (wari ‘mayor’ guhera mu mwaka wa 2022), yakomeje kuba ‘mayor’ w’agateganyo mu mwanya wa se.
Abashyigikiye Duterte bashinje ICC gukoreshwa nk’igikoresho cya politike na Perezida wa Philippines w’ubu Ferdinand Marcos, washwanye ku mugaragaro n’umuryango ukomeye wa Duterte.
ICC urebye nta bubasha ifite bwo guta abantu muri yombi hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu barimo, kenshi cyane ibihugu byanga kuyifasha mu kubata muri yombi – kandi mbere Marcos yapfobeje igitekerezo cyo gukorana na ICC.
Comments are closed.