“Icyo ntakoze cyashobokaga nzagikora nongereho n’ibindi”:Perezida Kagame

565

Mu gihe amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yegereje, Paul Kagame wemejwe nk’umwe mu bakandida batatu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu yahishuye ko yiteguye gukora ibyo atabashije gukora kandi byarashobokaga ndetse anabirenze.

Yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena, cyibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda nyuma y’imyaka 30 ishize rubohowe.

Perezida Kagame abajijwe ku birebana n’imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse n’ibyo yumva azakora yakwizeza Abanyarwanda birenze ibyo ashimirwa amaze kubagezaho, yagize ati: “Nanjye mu bitekerezo byanjye no mu mikorere, icyo ntakoze cyashobokaga mu gihe gishize ngomba kugikora nkongeraho n’ibindi bijyanye n’igihe bigezeho. Bijyanye rero no gutera imbere kurushaho, kuri buri wese n’uzaba atora…”

Yagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho muri manda zishize ayoboye Igihugu, byose byakozwe n’abaturage ahubwo bakwiye guhitamo neza kugira ngo umuyobozi bazatora muri manda itaha azabafashe kugera ku bindi byiza byinshi.  

Ati: “Ibishimwa birumvikana ni na byo abantu [abaturage] bashobora guheraho bahitamo, ariko kuri jye igihe bakora ibyo byo guhitamo mba mvuga ngo ibi ni byiza ariko n’ejo bikwiye kuba birushaho. Bivuze ko bifite icyo binsaba kirenze icyo nashoboye gutanga mu gihe cyashize.”

Perezida Kagame yakomoke kandi ku kuba ibyakozwe mu bihe bishize ari urugero rw’ibishoboka, kandi ko nyuma yo kumenya ko n’abaturage babigiramo uruhare bakwiye guhora bahagaranira gukora ibirenze.

Ati: “Ni nko kwigisha umuntu umwereka urugero. Iyo wereka abantu urugero rw’ibishoboka, ndetse bagizemo uruhare wenda batanazi cyangwa batumvaga ukabereka uko babigizemo uruhare, n’iyo haba hari inyongera ziturutse mu nkunga zituruka hanze, ntibivanaho cya kindi wahereyeho cy’uko ari wowe biheraho.

Yashimangiye ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize byigaragaza mu nzego zose ariko aboneraho kwibutsa ko urugendo rukiri rurerure ati: “ntabwo turagera aho dukwiriye kuba twishimiye kuba turi.”

Avuga ko abantu bakwiye guhora baharanira ko iterambere bagezeho rirushaho kwiyongera, ahataragezwa amashanyarazi akahagezwa n’ibindi bikorwa remezo bikaba uko.

Perezida Kagame yishimira ko mu gihe ari uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Abanyarwanda na bo bafite uburenganzira busesuye bwo gushishoza bashingiye ku cyo babonye n’ibyo bagezeho babigizemo uruhare.  

Comments are closed.