Icyogajuru DART cyashwanyagurikiye mu kirere nyuma yo kugonga ikibuye

5,142

Icyogajuru Dart cyashwanyaguritse mu isanzure nyuma yo kugonga ikibuye (asteroid) mu butumwa cyari cyoherejwe kugerageza. 

Uku kugongana kwari kugambiriwe kandi kugamije kureba niba amabuye yo mu isanzure yugarije kugonga isi ashobora kwigizwayo neza.  

Camera ya Dart yoherezaga amashusho buri segonda kugera ku munota wa nyuma igonganye n’ibuye ry’umurambararo wa 160m ryiswe Dimorphos. 

Abagenzura ubu butumwa bari ku kigo cya Johns Hopkins University Applied Physics Laboratory (JHU-APL) bahise batera hejuru mu byishimo ubwo Dimorphos yari yuzuye mu mboni ya camera ya Dart mbere y’uko byose biba umwijima. 

Bizafata ibyumweru kugira ngo abahanga muri siyanse b’ikigo NASA cya Amerika bamenye neza niba koko ubu butumwa bwageze ku ntego. 

Ariko Dr Lori Glaze ukuriye ishami rya ‘planet science’ muri NASA avuga ko ikintu gikomeye cyane cyagezweho.  

Ati: “Dutangiye igihe gishya cy’umuntu, igihe dushobora kubasha kwirinda ikintu cy’icyago nka asteroid cyava mu isanzure. Mbega ibintu byiza; ntabwo twigeze tugira ubu bushobozi mbere”  

Naho Dr Elena Adams enjeniyeri wo muri kiriya kigo ati: “Abatuye isi bashobora gusinzira neza” bazi ko bafite igisubizo mu bwirinzi mu isanzure. 

Aba bahanga bazamenya niba bageze ku ntego, cyangwa bitakunze, mu kwiga impinduka kuri orbit ya Dimorphos yazengurukaga indi asteroid yitwa Didymos. 

Indebakure(telescope) zo ku isi zizatanga ibipimo nyabyo kuri aya mabuye yombi.  

Mbere y’uku gusekurana, Dirmophos yakoreshaga hafi amasaha 11 n’iminota 55 mu kuzenguruka ririya buye byegeranya ry’umurambararo wa 780m. 

Iki gihe cyitezweho kugabanukaho iminota micye nyuma y’uku kurigonga kwabayeho.

Kugeza ubu, ku mashusho ava aha hantu muri kilometero miliyoni 11 uvuye ku isi, arerekana ko ibintu byose bimeze uko byateganyijwe.  

Dart igendera ku muvuduko wa 22,000km/h, yagombaga mbere na mbere kubanza gutandukanya ibuye rito n’irinini. Maze software ziyikoresha zikareba neza inzira yo kwirasa ikiruka cyane igasekura iryo buye.

 Mbere, abahanga muri science batunguwe no kubona imiterere y’aya mabuye yombi. 

Nk’uko byari byitezwe, Didymos basanze ifite ishusho y’umwashi (diamond).  

Dr Carolyn Ernst, umuhanga wagenzuraga camera za Dart, yatangajwe cyane no kubona Dirmophos.  

Ati: “Iboneka neza cyane, ni ukwezi guto, ni keza rwose. Isa na asteroids zindi ntoya twabonye.” 

Dart ni impine y’amagambo ‘Double Asteroid Redirection Test’. 

Yakozwe kugira ngo ikore “neza neza nk’izina ryayo”, nk’uko Dr Andy Rivkin ukuriye ubu butumwa muri JHU-APL yabibwiye BBC News. 

Ati: “Iyi tekinike yitwa the ‘kinetic impactor technique’ ishobora gukoreshwa mu gihe hari asteroid yaza mu gihe runaka kizaza.  

“Ni igitekerezo cyoroheje: ni ukugongesha ikigendajuru ikintu kiguteye ubwoba, ukoresheje uburemere n’umuvuduko w’ikigendajuru cyawe kugira ngo uhindure gato inzira y’icyo kintu ku buryo buhagije ngo ntikizagonge isi.” 

Dimorphos na Didymos byatoranyijwe byitondewe. Nta na rimwe ryari mu nzira yo kugonga isi kandi guhindura gato inzira yabyo nta ngaruka byitezweho kugira. 

Ariko hari mu isanzure hari amabuye ashobora kuduteza akaga. 

Nubwo abagenzura isanzure babonye ko hejuru ya 95% bya asteroids za rutura zishobora gutera kuzimira kw’ibintu bimwe ku isi mu gihe zaba ziyigonze zitazaza hafi y’umubumbe wacu, haracyari amabuye menshi mato ataraboneka ashobora guteza akaga, ku gipimo cy’akarere cyangwa umujyi. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.