Ideni Amerika ibereyemo Loni ni miliyari 4 z’amadorali

197

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziwubereyemo imyenda igera kuri miliyari 4$ ikomoka ku misanzu iki gihugu kitatanze cyane cyane kuva igihe Perezida Donald Trump yagiriye ku butegetsi.

Muri uyu mwenda wa Amerika, agera kuri miliyari 2,19$ akomoka ku misanzu itatanze mu ngengo y’imari ya Loni. Aya mafaranga angana na 95% by’ibirarane ibihugu byose birimo.

Iki gihugu kandi gifite umwenda wa miliyari 2,4$ cyagombaga gutanga muri gahunda za Loni zijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ndetse miliyoni 43,6$ cyagomba gutanga mu mikorere y’inkiko z’uyu muryango.

Ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa Loni yavuze ko muri uyu mwenda Amerika ifite, mu cyumweru gishize yishyuyemo miliyoni 160$.

Ati: “Mu cyumweru gishize twakiriye miliyoni 160$ twahawe na Amerika nk’igice cy’umwenda bafite ukomoka ku birarane by’imisanzu yabo mu ngengo y’imari ya Loni.”

Amerika ifite umwenda wa Loni mu gihe Trump yakunze kugaragaza ko atemera imikorere y’uyu muryango, ndetse aherutse gutangiza ihuriro yise ‘Board of Peace’ bivugwa ko rishobora kuzasimbura Loni.

src:igihe

Ku wa 19 Gashyantare 2026, ubwo Trump yayoboraga ku nshuro ya mbere inama y’ibihugu biri muri ‘Board of Peace’ yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha Loni.

Ati “Tuzabafasha mu buryo bw’amafaranga, kandi tuzakora ibishoboka byose ngo Loni igire imbaraga. Ntekereza ko Loni ifite ubushobozi buhambaye, ariko itabashije gukoresha neza.”

Comments are closed.