Igiciro cy’amashanyarazi kigiye kuvugururwa nyuma y’imyaka 5

542
kwibuka31

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamenyeshejwe ko hari gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi, nyuma y’imyaka itanu bidahinduka.

Ni umwe mu myanzuro yagarutsweho mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025 muri Village Urugwiro.

Muri iri tangazo, Inama y’Abaminisitiri yagarutse ku rugendo igihugu kimaze gutera mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, yemeza ko hari intambwe ishimishije yatewe mu kongera umubare w’ingo zifite umuriro uhagije kandi udacikagurika.

Byatangajwe mu gihe hatangiye igikorwa cyo kuvugurura ibiciro by’amashanyarazi bitari byarahinduwe kuva mu mwaka wa 2020, hagamijwe kwihaza mu ngufu mu buryo burambye.

Riti “Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.”

Mu bisanzwe ibiciro by’amashanyarazi byakoreshwaga mu Rwanda byari byaratangiye kubahirizwa kuva muri Mutarama 2020.

Icyo gihe ibiciro by’Urwego Ngenzuramikorere, (RURA), byagaragaza y’uko abafatabuguzi bo mu ngo batarenza KWh 15 ku kwezi bishyuraga ku giciro cy’amafranga 89 Frw kuri kWh.

Ni mu gihe abakoresha hagati ya 15-50 ku kwezi bishyuraga mafaranga 212, na ho abakoresha hejuru ya KWh 50 ku kwezi bakishyura 249 Frw kuri kWh.

Igiciro cy’amashanyarazi ku nzu zitari izo guturamo yari amafaranga 227 ku bakoresha munsi ya KWh 100 ku kwezi. Na ho abakoresha hejuru ya KWh 100 bakishyura 255 Frw kuri kWh.

Ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi igiciro cy’amashanyarazi cyari 186 Frw kuri kWh.

Inganda nto zikoresha munsi ya KWh 220,000 ku mwaka igiciro cyari amafranga 134, mu gihe inganda ziciriritse (medium) zikoresha hagati ya KWh 220,000-660,000 ku mwaka igiciro cyari 103 Frw kuri kWh na ho ku nganda nini zikoresha hejuru ya KWh 660,000 ku mwaka igiciro cyari kuri 94 Frw kuri kWh.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), gitangaza ko kugera muri Gashyantare 2025, ingo zigerwaho n’amashanyarazi zari 82.2%, muri zo 57.4% zikoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari, mu gihe 24.8% zikoresha ingufu zituruka ahandi, harimo n’izikomoka ku mirasire y’izuba.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com) 

Comments are closed.