IGIPIMO CY’UBUSHYUHE KIZIYONGERAHO 1.5 MU MYAKA 5 IRI IMBERE.

1,278
kwibuka31

UBUSHAKASHATSI BUGARAGAZA KO MU MYAKA 5 IRI IMBERE IGIPIMO CY’UBUSHYUHE KIZAZAMUKAHO 1.5

Hakurikijwe umuvuduko wo hejuru igipimo cy’ubushyuhe kiri kuzamukaho buri mwaka, ibikomeza no kugira ingaruka ku bantu n’ibidukikije muri rusange, biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, igipimo kizazamukaho dogere 1.5.

Nk’uko ikigo gishinzwe iteganyagihe cya World Meteorological Organization (WMO) kibitangaza, bizaba ari andi mateka akozwe kuko bitari byarigeze kubaho ko ikigero cy’ubushyuhe cyazamuka kuri uyu muvuduko.

Buri gace gato kiyongera ku gi[imo cy’ubushyuhe gateza ibibazo birimo imvura nyinshi iteza ibiza, ndetse n’igihe cy’izuba kikaba kirekire, bikaba byateza inkongi y’umuriro nk’uko biherutse kubera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’umwaka ushize.

Bivugwa ko ibice bya Sahel, amajyaruguru y’Uburayi ndetse n’igice cya Siberiya y’amajyaruguru, biri m bizagirwaho bikomeye n’ingaruka z’iyi mihundagurikire y’ikirere. Igice cya Antarctica kizashyuha ku kigero cya 2.4 hejuru y’ikigero gisanzwe, hakaba hakomeza gusabwa gushyiramo imbaraga mu gusigasira ibidukikije, no kugabanya ibikorwa bisohora imyuka ihumanya ikirere, ari nayo igira uruhare mu kwangiriza akayungirizo gatwikira izuba, kakabuza imirasire ikarishye kugera ku isi.

Comments are closed.