Igisirikare cya Uganda cyemeye ko ari cyo gifunze Padiri umaze iminsi yarabuze
Igisirikare cya Uganda cyemeje ko cyafunze umupadiri wa Kiliziya Gatolika wari waburiwe irengero mu byumweru hafi bibiri bishize, kimushinja kugira uruhare mu “bikorwa by’urugomo byo guhirika ubutegetsi”.
Mu itangazo rigufi, igisirikare cya Uganda cyavuze ko Padiri Deusdedit Ssekabira yatawe muri yombi, kandi ko “afunzwe bikurikije amategeko” ndetse ko azaregwa mu rukiko.
Mbere, Diyosezi Gatolika yo mu mujyi wa Masaka yavuze ko Padiri Ssekabira “yashimuswe n’abagabo bambaye imyenda y’ingabo za Uganda”. Kiliziya ntiyasubije kuri ibyo igisirikare kimushinja.
Mu gihe leta ya Uganda yitegura amatora ya perezida mu kwezi gutaha, irimo kurushaho kugenzurwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kubera amakuru avuga ko hari abantu barimo kuburirwa irengero naho abandi bakamara igihe kirekire bafunze bataraburanishwa.
Ku wa gatandatu ushize, Diyosezi ya Masaka yari yatabarije Padiri Ssekabira.
Mu itangazo yasohoye, Musenyeri wa Masaka, Serverus Jjumba, yavuze ko uwo mupadiri yatwawe ku itariki ya 3 y’uku kwezi kw’Ukuboza ndetse ko kuburirwa irengero kwe ari “igikomere gikomeye kuri Diyosezi ya Masaka, kuri Kiliziya Gatolika yose no ku muryango wa Padiri Ssekabira”.
Yanditse ati: “[Diyosezi] hamwe n’abanyamategeko bacu turacyarimo gukora uko dushoboye kose kugira ngo tumugarure nta cyo yabaye.”
Ku cyumweru, habura amasaha ngo igisirikare cyemeze ko ari cyo cyafunze Padiri Ssekabira, polisi ya Uganda yavuze ko yamenye iby’amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga avuga ku “ishimutwa” ry’uwo mupadiri.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, polisi ya Uganda yagize iti: “Kuri ubu turimo kugenzura ibi bivugwa kandi tuzatanga amakuru mashya igihe hazaba habonetse amakuru ahagije kuri Nyiricyubahiro Padiri.”
Mu gusubiza ku itangazo ry’igisirikare rivuga kuri uwo mupadiri, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Bobi Wine, yavuze ko ingabo “ntizirebwa no gufunga abasivile”.
Bobi Wine, umuhanzi wo mu njyana ya pop wahindutse umunyapolitike, uzahatana na Perezida Yoweri Museveni mu matora, yashinje igisirikare kuba cyarashimuse abantu benshi bamushyigikiye. Igisirikare cya Uganda cyakomeje kubihakana.
Bobi Wine, ubundi izina rye nyakuri ni Robert Kyagulanyi, yanditse ku rubuga X ati: “[Uku] ni kwo Museveni yahinduye Uganda.”
Mu Kwakira uyu mwaka, impirimbanyi ebyiri z’uburenganzira bwa muntu z’Abanya-Kenya zaburiwe irengero mu gihe cy’ibyumweru bitanu, nyuma yuko amakuru yari yavuze ko bashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro ubwo izo mpirimbanyi zari zitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza cya Bobi Wine. Nyuma yaho izo mpirimbanyi zaje kurekurwa.
Nyuma yaho, Museveni yemeye ko bari batawe muri yombi, avuga ko abo ari “inzobere mu mvururu” zari zashyizwe “muri firigo mu gihe cy’iminsi micye”.
Inzego z’umutekano za Uganda zimaze igihe zishinjwa gufunga abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’ababashyigikiye, abashinzwe umutekano bakabikora batambaye imyenda y’akazi ibaranga. Bamwe mu batabwa muri yombi hari ubwo nyuma baboneka bari mu nkiko, baregwa ibyaha.
Mu mwaka ushize, Kizza Besigye, undi munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, yabuze mu buryo bw’amayobera i Nairobi muri Kenya, nyuma y’iminsi ine aboneka mu rukiko rwa gisirikare muri Uganda. Aracyafunze aregwa ibyaha by’ubugambanyi. Arabihakana.
Comments are closed.