Igitaramo “Icyambu” cya Israel MBONYI kigiye kuba ku nshuro ya kane

197
kwibuka31

Umuramyi akaba n’umuhanzi mu ndirimbo ziririmbirwa Imana Bwana Israel Mbonyi yateguje abakunzi be batari bake, igitaramo yakunze kwita “Icyambu” ku nshuro yacyo ya kane.

Israel Mbonyi, umuramyi byahamye, ukunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo cyane cyane muri Afrika y’Uburasirazuba, yongeye ateguza abakunzi be ko nk’ibisanzwe mu mpera z’uyu mwaka tugiye kurangiza yabateguriye igitaramo “ICYAMBU” ku nshuro yacyo ya kane.

Yaciye amarenga y’iki gitaramo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze asanzwe akoresha aho yagize ati:”Dufite icyambu 4, kizaba tariki 25 Ukuboza 2025.”

Ni ubutumwa bwakiranywe ubwuzu n’umunezero n’abakunzi be basanzwe bakunda ibihangano by’uno musore aho benshi muri bo bagiye batanga commentaires zigira ziti:”I can’t wait”, abandi bati “Turi kumwe nk’ibisanzwe”

Muri icyo gitaramo Israel Mbonyi azataramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo ze zigize umuzingo we wa 6 yise “Hobe” aherutse kumurikira mu gitaramo cyabereye muri Intare conference Arena cyabaye tariki 05 Ukwakira 2025.

Mu kumurika HOBE, abantu batari bake baritabiriye ndetse bataha bavuga ko banyuzwe n’ubuhanga bw’uyu musore

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi bahetse ibendera rya Gospel mu Rwanda, ndetse akaba yaranigaruriye imitima y’abatari mu karere u Rwanda ruherereyemo nka Burundi, Kenya, Tanzaniya,… bigaterwa n’ubuhanga akorana indirimbo ze.

Twibutse ko MBONYI yabaye umuhanzi wa mbere wujuje BK Arena ndetse amatike akarangira hafi ibyumweru bibiri mbere y’uko icyo gitaramo kiba, akaba ari amateka yabanje kubaka we ubwe mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda.

Comments are closed.