Ikipe ya POLICE FC iguze myugariro ukomeye wa MUHANGA FC

11,138

Ikipe ya POLICE FC iguze Turatsinze John wari myugariro wa MUHANGA FC

Ikipe ya POLICE FC ikomeje kwiyubaka nkuko yari yabisezeranije abakunzi bayo batari bake bitewe nuko iri kwitwara neza nyuma yuko itangiye gutozwa n’umwe mu batoza bazwiho ubuhanga HABINGINGO ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ibi bikaba bigaragazwa n’umwanya ino kipe ya POLICE y’igihugu iriho mu gice cya mbere cya championnat y’u Rwanda kuko iri ku mwanya wa kabiri nyuma ya APR FC na mbere ya Rayon Sport.

Muri uwo murongo wo kwiyubaka, ikipe ya POLICE FC imaze kwibikaho myugariro w’ikipe ya MUHANGA FC uzwi ku izina rya JOHN TURATSINZE, umusore usanzwe ukina nka central defender. Umunyamabanga w’ikipe ya POLICE FC CIP KARANGWA MAURICE, yemeje aya makuru avuga ko uwo mukinnyi yasinyiye ikipe ya POLICE FC kuzayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice kandi ko bafite icyizere ko uno musore azabafasha mu gice cya kabiri cya championnat ndetse akazabageza ku ntego yo gutwara igikombe byibuze kimwe, mu bikombe bikinirwa muri kino gihugu

Comments are closed.