Ikipe ya Police FC yatandukanye na Muhadjiri


Police FC yatandukanye na Hakizimana Muhadjiri nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.
Amakuru avuga ko kuba uyu mukinnyi atari akibona umwanya wo gukina biri mu mpamvu zatumye atandukana n’iyi kipe adasoje amasezerano ye.
Muhadjiri yakiniye iyi kipe ya Polisi y’Igihugu imyaka itatu mu bihe bibiri bitandukanye, aho aheruka kuyijyamo mu 2023 ubwo yari avuye muri Al-Kholood SC yo muri Arabie Saoudite.
Police FC kandi yatandukanye na Muhadjiri iheruka kwibikaho Manishimwe Djabel bakina ku mwanya umwe.
Iyi kipe iyoboye Shampiyona igeze ku munsi wa gatatu n’amanota icyenda, ku Cyumweru izakira Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino w’umunsi wa kane.
Comments are closed.