Ikipe ya Pyramids FC izakina na APR FC yageze i Kigali

312
kwibuka31

Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri izacakirana na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ya 2025 yageze i Kigali.

Iyi kipe yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigaki kiri i Kanombe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025.

Pyramids FC yazanye abanyezamu batatu aribo Ahmed El-Shenawy, Mahmoud Gad na Ziad Haytham.

Yazanye ba myugariro barindwi aribo Ali Gabr, Karim Hafez, Mohamed El-Sheiby, Mohamed Hamdy, Tarel Ala’a, Mahmoud Marei na Ahmed Sami.

Abakina hagati ni 12 aribo Abdelrahman Magdy, Ahmed Atef Qotta, Mostafa Zizo, Everton Dasilva, Mohamed Reda Bobo, Mahmoud Zadaqa, Ahmed Tawfik, Mahmoud Donja, Mohanad Lasheen, Blati Toure, Mostafa Fathi na Walid El-Karti.

Ba rutahizamu bane ni Dodo El-Gabbas, Yousef Obama, Fiston Mayele na Marwan Hamdi. Biteganyijwe ko uyu munsi ku wa Mbere Ikipe ya Pyramids FC irakorera imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.

Iyi kipe ifite igikombe cya CAF Champions League giheruka,izakirwa na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’iri rushanwa ku wa Gatatu saa Munani kuri Kigali Pele Stadium.

Comments are closed.