Ikipe ya Rayon Sport yavuye ku izima

2,175
kwibuka31

Ikipe ya Rayon sport yashize iva ku izima yemera kuzakina na Mukura VSL umukino utari wararangiye

Nyuma y’aho akanama nkemurampaka ka FERWAFA gatesheje agaciro ubujurire bw’ikipe ya Rayon sport yavugaga ko igomba gutera mpaga ikipe ya Mukura VSL kubera amatara yari yabuze kuri stade ubwo ayo makipe yari arimo akina umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro kuri Stade mpuzamahanga y’i Huye.

Ikipe ya Rayon sport yavuze ko irenganijwe bityo ko idashobora gukina uwo mukino, gusa kuri ubu biravugwa ko kuri iki cyumweru taliki ya 20 Mata 2025 habaye inama idasanzwe yahuje bamwe mu bayobozi bakuru b’ikipe ya Rayon sport bafata umwanzuro w’uko iyo kipe yemeye gukina uwo mukino kuri uyu wa kabiri i Huye.

Twibutse ko uwo mukino uzaba kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Mata, ukabera i Huye ariko noneho ugatangira saa cyenda kandi ugakinwa iminota 63 gusa yari sigaye.

Comments are closed.