Ikipe ya Young Africans yitegura gukina na Rayon yasuye urwibutso rwa Genocide rwa Kigali

151
kwibuka31

Ikipe ya Young Africans yitegura gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Rayon sport ku munsi w’ejo, yasuye uriwbutso rwa Genocide rwa Kigali, urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abazize genocide basaga ibihumbi 250.

Guhera ku munsi w’ejo kuwa gatatu taliki ya 13 Kamena 2025, ikipe y’inyabigwi ku mugabane wa Afrika YOUNG AFRICANS yo muri Tanzania yageze mu Rwanda aho iyi kipe iteganya gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Rayon Sport yo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Kanama 2025, ibi bikaba biri mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Rayon Sports Day no gutegura championnat y’umwaka w’imikino wa 2025-2026 muri ruhago.

None kuwa 14 Kamena 2025, abayobozi n’abakinnyi ba Young Africans, ndetse na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sport basuye urwibutso rwa Genocide rwa Gisozi, urwibutso rubitse imibiri y’Abatutsi bishwe bazira ubwoko muri genocide yo mu mwaka w’i 1994 basaga ibihumbi 250.

Biteganyijwe ko nyuma ikipe ya Young Africans iza gusura umudugudu wubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uherereye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

Hamwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, iyi kipe irateganya guhura na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, ibi bikaza gukurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru ndetse n’imyitozo.

Twibutse ko umukino uzahuza Rayon Sports na Young Africans, uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 kanama ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuri Stade Amahoro i Remera.

Comments are closed.