Ikipe y’U Rwanda y’Abafite Ubumuga Yatsinze iya Kenya Mu Mikino Nyafrika

15,848

Mu mukino uryoheye amaso ariko utari woroshye, byarangiye ikipe y’u Rwanda ya Volley mu bafite ubumuga itsinze ikipe ya Kenya.

Mu marushanwa nyafrika y’umukino wa Volley ball ku bafite ubumuga izwi nka sottitting Volleyball yatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane hano I Kigali taliki ya 19/09/2019, ahagana saa kumi nebyiri nibwo u Rwanda na Kenya byagombaga gucakirana, amakipe yombi ari mu itsinda rya mbere. Ikipe ya Kenya niyo yabanje gutsinda iseti ya mbere ifite amanota 25 kuri 17 y’u Rwanda rwakiniraga imbere y’abafana bayo. Iseti ya kabiri U Rwanda rwaje rwariye amavubi maze rwegukana iyo seti kuri 25 ku manota 16 ya KENYA, rwaje kwegukana n’iseti ya gatatu ariko bigoranye ku kinyuranyo cy’amanota abiri gusa, ubwo yari 28 kuri 26. Ibintu byaje kongera gukomera kuko Kenya yaje kwegukana iseti ya kane ku manota  25 kuri 19 y’u Rwanda, bituma biyambaza iseti kamarampaka kuko amakipe yombi yari anganije.

Yari umukino utoroheye ikipe y’u Rwanda ariko birangira yegukanye intsinzi

Mu gace ka kamarampaka, anakipe yombi yagombaga gutanguranwa amanota 15, ikipe yayageraho mbere y’indi ikaba ariyo yegukana intsinzi, imbere y’abafana bayo nabo bari bayishyigikiye, u Rwanda rwarangiye rusiga ikipe ya Kenya ku buryo rwagize amanota 15 ikipe ya Kenya wabonaga yananiwe ifite amanota 9 gusa, bituma u Rwanda rwegukana itsinzi y’uwo munsi wa mbere.

Amakipe yombi wabonaga yananiwe mu gace ka nyuma ka Kamarampaka.

Uyu munsi u Rwanda rurongera gukina n’ikipe ya Maroc, buri tsinda rigizwe n’amakipe ane harazamukamo amakipe abiri nayo azahure mu kiciro gikurikiyeho. Ikipe izaba iya mbere muri ano marushanwa, niyo izahagararira izindi mu mikino nkiyo izabera I TOKYO mu mwaka utaha igahagararira umugabane wa Afrika, twibutse ko mu mikini nk’iyi ngiyi, ikipe y’u Rwanda y’abagore ariyo yegukanye intsinzi nyuma yo gutsibda Misiri, akaba ariyo izahagararira Afrika mu mikino ya Tokyo umwaka utaha.

Abafana n’abakunzi b’ikipe y’u Rwanda bayishyigikiye kugeza ku munota wawe nyuma

Comments are closed.