Ikoranabuhanga rya GPS riri muri mubazi ryatumye hagaruzwa moto yari yibwe

7,304

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Mutarama Polisi ikorera mu Karere Kamonyi yafashe mota zari zibwe abaturage. Iya Ngirinshuti Antoine w’imyaka 35 yafatiwe mu rugo rwa Muhigana Jean Paul utuye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera, Umudugudu wa Kabagesera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ngirinshuti yabuze moto ye mu ijoro rya tariki ya 30 Mutarama ubwo abantu bicaga urugi bakinjira mu nzu Ngirinshuti yari aryamyemo bagatwara  moto yari mu cyumba cy’uruganiriro. Ngirinshuti avuga abayitwaye bayijyananye n’ibyagombwa byayo byose yari yabiraje mu ngofero yambara(Casquet). Akimara kuyibura yatangiye kuyishakisha.

Yagize ati” Ngirinshuti amaze kubura moto ye mu gitondo yatangiye kuyishakisha yifashishije ikoranabuhanga rya GPS riba muri mubazi. Yagendeye kuri iyo GPS imugeza mu rugo kwa Muhigana Jean Paul basanga moto iri mu nzu ye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera,Umudugudu wa Kabagesera.

SP Kanamugire akomeza avuga ko umugore wa Muhigana yaje kuvuga uko iyo moto yageze mu nzu yabo. Yavuze ko ku mugitondo  saa kumi n’ebyiri  tariki ya 31 Mutarama hari abantu babiri baje mu kabari ke banywa inzoga zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 babura amafaranga yo kwishyura. Abo bantu ngo bahisemo gusiga iyo moto ngo bavuga ko bazagaruka kuyitwara baje kwishyura izo nzoga banyweye. Gusa abo bantu ngo nta byangombwa by’iyo moto bamusigiye ndetse nta n’ubwo yari abazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akomeza avuga ko Ngirinshuti amaze kugera ahari moto ye bamubujije kwinjira mu nzu yitabaza Polisi iza kumuhesha iyo moto.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo yaburiye abantu kujya bizera abantu batazi kuko bariya bantu basize moto nta cyizere bagombaga kugirirwa kuko nta n’ibyangombwa bya moto bari bafite.

Comments are closed.