Imibare mishya ya Minisante yerekana ko abantu 300 bahuye n’abarwayi 26 ba Marburg
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yemeje ko hamaze kuboneka abahuye n’abarwayi ba Marbug bamaze kuboneka mu Rwanda basaga 300, bakaba bashobora no kwiyongera kuko ibipimo bikomeje gufatwa ku bakekwa guhura na bo.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yabigarutseho kuri Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ishusho y’uko icyo cyorezo gihagaze mu Rwanda.
Dr Nsanzimana yavuze ko imibare yatangajwe ku munsi w’ejo tariki ya 28 Nzeri 2024 nta kirahinduka, ahubwo ko hakirimo gukorwa ibipimo hakaza gutangazwa andi makuru mashya.
Yagize ati: “Dufite rero abahuye n’abo bantu, na bo umubare ugenda wiyongera uko tugenda duhamagarana dushakisha bamaze kuba benshi, hafi 300, abo bose duhita tubapima ndetse bishobora kwiyongera.”
Dr Nsanzimana yavuze ko abo bantu bari mu byiciro bitandukanye kandi ko itabahuriza hamwe hirinda ko abanduye bakwanduza abatarandura.
Yagize ati: “Bariya bantu 300 barimo ibyiciro, aba hafi bahuye bivuga ngo uyu muntu twahuriye mu cyumba, hari n’uvuga ngo twahuriye mu nzira, baranasuhuzanya ni yo mpamvu bagenda baba benshi. Abo bose ntabwo wabafata ngo ubahurize hamwe, ikibazo gihari hari ushobora kwanduza indwara uwari atayifite.”
Yongeyeho ati: “Hari icyiciro cy’uwo twabwiye ngo nubona iki urakora iki, hari n’abo twavanye aho bari bari tubajyana aho bakurikiranirwa hafi, ku nyungu zabo ariko no ku nyungu z’abandi.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana, yavuze ko kuva umuntu wa mbere yagaragaraho Marburg mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo gukurikirana abo yaba yarahuye na bo, icyakora avuga ko ari igikorwa kigoranye kuko bisaba kureba aho uburwayi bwaturutse.
Kuwa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mi barwayi ba Marburg 26 babonetse mu Rwanda harimo 6 bamaze kubura ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko uwanduye iyi virusi ya Marburg agaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 3 n’ibyumweru bitatu ayanduye.
Iyi ni indwara igira ubukana bwinshi ku buryo uwayanduye haba hari ibyago byinshi by’uko ishobora kumuhitana, cyane ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishimangira ko hafi 9 ku 10 ry’abandura bahasiga ubuzima iyo badakurikiranywe mu maguru mashya.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yijeje ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abantu bapimwe kandi uwahuye n’ubwo burwayi akurikiranywe hakiri kare kugira ngo hirindwe ko hagira abaremba cyangwa abo yahitana.
Marburg ni indwara irangwa n’ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo, n’ibindi aho bitangira ugira ngo ni Malaria.
Dr Nsanzimana ati: “Uwahuye n’umurwayi w’iyi ndwara turamukurikirana tugasuzuma niba afite ubwo burwayi, yaba abufite agahabwa ubuvuzi bukwiriye. Abitabye Imana na bo tubaherekeza mu cyubahiro hirindwa ko hagira abahandurira”.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda irimo gukorana n’imiryango mpuzamahanga mu guhangana n’icyo cyorezo.
Dr Nsanzimana yasabye abaturarwanda kudakuka umutima, bakubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg, gukaraba intoki hakoreshwa amazi meza n’isabune no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka sanitizer n’ibindi.
Comments are closed.