Imikino: GASOGI UNITED yatsinze KIYOVU SPORT amagambo ashira ivuga

12,942

Nyuma yo guterana amagambo mbere y’umukino, birangiye ikipe ya Gasogi United itsinze Kiyovu Sport (photo: funclub)

Nyuma y’igihe shampiyona y’u Rwanda ihagaritswe, yongeye gusubukurwa kuri uyu wa kabiri ku munsi wayo wa 21, mbere y’iminsi uno mukino ngo ube, impande zombi zakomeje guterana amagambo bituma uwo mukino uba mu yari itegerejwe cyane.

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Mumena, amakipe yombi yatangiye asatirana cyane kugeza igice cya mbere kirangiye nta kipe ibashije gutsinda indi. Abakinnyi ba KIYOVU SPORT batangiye igice cya kabiri bariye karungu ariko ba myugariro ba Gasogi United bakomeza kuba ibamba, mu minota ya nyuma ikipe ya Gasogi yokeje igitutu ikipe ya Kiyovu maze ku munota wa 89 ku mupira w’umuterekano (Coup franc) watewe neza na KANEZA AUGUSTIN ifungura amazamu bihesha ikipe ya GASOGI UNITED amanota atatu yari inyotewe nyuma yo kumara imikino itari mike itazi icyo aricyo amanota atatu.

Umutoza wa KIYOVU sport yanze kubyumva (photo: funclub.rw)

Umukino wakomeje kugeza ku ifirimbi ya nyuma yahaye intsinzi ikipe ya Gasogi United bituma igira amanota 25 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda. Mu mukino ubanza amakipe amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Imwe mu myanzuro y’umusifuzi ntiyagiye ivugwaho rumwe n’abakinnyi ba Kiyovu Sport

Mu yindi mikino yakinywe kuri uyu munsi, ikipe ya MUKURA yatsinze igitego kimwe ikipe ya Heroes igitego kimwe ku busa, mu gihe ikipe ya AS KIGALI yatsinze ikipe ya AS MUHANGA imaze iminsi ifite ibibazo by’ubukungu.

Comments are closed.