Iminsi ine irashize BIZIMANA yaranze kuvuga aho yakuye amafranga y’amiganano yafatanywe

8,677

Ku mugoroba wa tariki 4 Kanama nibwo Bizimana Francois w’imyaka 34 Polisi yamufatanye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27 by’amahimbano. Yafatiwe mu murenge  wa Nyakariro mu kagari ka Nyakariro mu karere ka Rwamagana ubwo yarimo guhaha muri butike y’umucuruzi waho.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko hari ku mugoroba wa tariki ya 4 Kanama akajya muri butike (Boutique) ya Nsengiyumva Pierre w’imyaka 40, yishyuye inoti y’ibihumbi bitanu basanga ni impimbano.

CIP Twizeyimana yagize ati   “Bamaze kubona ko iyo noti ari impimbano bahise batabaza abayobozi mu nzego z’ibanze baraza baramusaka mu mifuka ye bamusangana izindi noti enye za bitanu n’indi imwe y’ibihumbi bibiri zose ari impimbano, nuko bahamagara Polisi iraza iramufata.”

Bizimana yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muyumbu kugira hatangire iperereza.

Bizimana yanze kugaragaza aho akura ayo mafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bashishoje nyuma yo guhabwa iyo noti nshya y’impimbano bakabimenyesha Polisi.

Yasabye n’abandi bacuruzi kujya bashishoza bagira abo babona bagahita batabaza inzego z’umutekano.

Yanabibukije ko kwigana amafaranga ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko bitesha agaciro amafaranga mazima bityo bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

(Source:National Police)

Comments are closed.