Imirambo, intwaro n’amandazi ni bimwe mu bigaragara mu mafoto yafatiwe I Nyaruguru ahagabwe igitero
Igisirikare cy’urwanda cyatangaje ko ahagana mumasaha ya saa sita z’ijoro hari abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’Urwanda mu karere ka Nyaruguru. Ingabo z’urwanda zarashemo bane batatu bafatwa mpiri abandi basubira mu Burundi aho bateye baturutse.
Mu mafoto yafatiwe ahagabwe icyo gitero hagaragaramo amandazi, amasasu, ibiryo byo mu mikebe,imbunda ndetse n’imirambo y’abarashwe.
Iki gitero cyagabwe kuri kilometero 1 uvuye ku mupaka w’u Burundi, abatuye mu murenge wa Ruheru ahagabwe igitero bavuga ko bamenye bamwe mu bakigabye. Ngo harimo Sagihungu wo mu Gihisi n’uwitwa Desire bari baturanye mu Burundi.
Abaturage ba Nyaruguru bemeje ko abagabye iki gitero ari abaturage bo mu Burundi bari barinjiye mu nyeshamba.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Fransois yavuze ko abagabye igitero bari bafite umugambi wo kwica abaturage mu mudugudu w’ikitegererezo wa Yanze, hanyuma ingabo z’urwanda zibimenya batarahagera zirabitegura bahageze bararasana.
Umuvugizi w’ingabo z’urwanda, Lt.col Munyengango Innocent avuga ko RDF yarashe abari bateye maze bagahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.
Yagize ati “Aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi nyuma basubirayo basiga inyuma abarwanyi babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbunda n’iradiyo za gusirikari. Mu guhangana n’abateye, abasirikari batatu b’urwanda bakomeretse ku buryo bworoheje. Turizeza abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana.
Aba bateye baturutse mu Burundi ari naho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza ku birindiro by’ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri komini Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke.
Comments are closed.