Imyaka 16 irashize Abanyamulenge 166 biciwe bunyamaswa i Bujumbura, barasaba ubutabera

10,739
Kwibuka30
Burundi: il y a dix ans, le massacre de Gatumba

Imyaka ibaye 16 Abanyamulenge 166 bari bahungiye mu nkambi yo mu Gatumba zishwe mu buryo bwa kinyamaswa n’inyeshyamba za FNL

Mu mwaka wa 2004 mu rukerera rwo ku italik 13 z’ukwezi kwa munani abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagabweho igitero mu nkambi yo mu Gatumba, mu nkengero z’umugi wa Bujumbura aho bari bahungiye abashakaga kubicira muri Congo.

Igitero cyigambwe n’umutwe witwaga icyo FNL wayoborwaga na Agathon Rwasa uherutse gutsindwa mu matora i Burundi, icyo gihe ku maradio mpuzamahanga, uwari umuvugizi w’uwo mutwe warwanyaga ubutegetsi bw’i Burundi witwa PASTEUR, yavuze ko ari umutwe wa FNL wagabye icyo gitero, ariko nyuma y’aho gato uwari uwukuriye ariwe Agathon Rwasa yahise abihakana.

Imibare yashyizwe hanze, ni uko abahitanywe n’icyo gitero bagera kuri 166, bakaba barapfuye barapfuye batwitswe ari bazima. Benshi mu barokose ubwo bwicanyi bakomeje gusaba ubutabera ariko kugeza ubu ntacyo biratanga, bakomeje kuvuga ko ubwo bwicanyi bwafatwa nka genoside yabakorewe kuko bazize ubwoko bwabo.

Kwibuka30

Uwitwa Innocent SEBASHUMBA warokotse ubwo bwicanyi yagize ati: Imana ishimwe kuba nararokotse, mbega amashusho mabi yanze kumva mu mutwe!!! Hari mu rukerera nka saa kumi z’igitondo, twagabweho igitero, batemaga uwo bahuye nawe, babonye buri gucya, bahitamo kudutwika turi bazima, abana, abasaza, abagore, ntibahitagamo..”

Burundi: 15 Years On, No Justice for Gatumba Massacre | Human ...

Bashyinguwe mu mva rusange ariko mu masanduku atandukanye

Mu muhango wari urimo amarira menshi, Prezida w’u Burundi w’icyo gihe Domitien yagize ati:”Tubabajwe n’abakoze ano mahano, nihanganishije imiryango y’Abanyamulenge babuze ababo muri bino bitero”

Ni umuhango witabiriwe n’uwari vice prezida wa Congo Azarias Ruberwa nawe ukomoka muri ubwo bwoko, yashyinguye benewabo afite agahinda n’ikiniga kinshi kuko rimwe yaburaga ibyo avuga, akarira.

Benshi mu Banyamulenge barakibaza igihe bazahererwa ubutabera maze ababishe bagahanwa, ariko kugeza ubu ntacyo Umuryango w’Abibumbye urabivugaho. BYAMUNGU Elie warokotse ubu akaba yibera muri Amerika yagize ati:”Imana izaduhorera, nubwo byatinda ariko ubutabera buzatubaho, twarishwe na nubu turacyapfa, bene wacu bari mu misozi y’i Mulenge burirwa bicwa na Mai Mai Leta ireberera, ariko Imana izaturengera, ndabyizeye, nubwo twe twapfa tutabibonye, abuzukuru bacu bazabibona

Leave A Reply

Your email address will not be published.