India: 11 bakubiswe n’inkuba barapfa ubwo bifataga amafoto ya selfie

5,605
RPF
Ishusho y'umurabyo mu gicu cy'umugoroba mu mujyi wa Jaipur , Rajasthan , India kuwa 19 05, 2017.

Inkuba yishe abantu 11 abandi benshi barakomeraka ku cyumweru mu mujyi wa Jaipur mu majyaruguru y’Ubuhinde.

Abo yakubise barimo bafata ‘selfie’ mu mvura bari ku gasongero k’umunara mu nzu y’umutamenwa yubatswe mu kinyejana cya 12, ikaba ahantu hakurura abakerarugendo benshi.

Abagera kuri 27 bari ku munara w’iyi nzu ubwo byabaga, bamwe muri bo bivugwa ko basimbutse bakagwa hasi.

Umupolisi mukuru yabwiye abanyamakuru ko uwo munara ari ho hantu hakurura abantu kuri iyi nzu, yongeraho ko benshi mu bapfuye ari abakiri bato.

Ku cyumweru gusa abandi bantu icyenda bishwe n’inkuba ahatandukanye muri Rajasthan, leta irimo umujyi wa Jaipur, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Umukuru w’iyi leta, Ashok Gehlot, yatangaje inkunga ya 500,000 (asaga 6,7000,000Frw) nk’impozamarira ku miryango yapfushije.

Ibihe nk’ibi by’imvura ikabije muri ako gace k’Ubuhinde bihera mu kwa gatandatu kugeza mu kwa cyenda.

Ikigo cy’Ubuhinde cy’Iteganyagihe cyavuze ko abishwe n’inkuba bikubye kabiri mu gihugu kuva mu myaka ya 1960 – imwe mu mpamvu bavuze ni ihindagurika ry’ikirere cyabaye kibi kurushaho.

Imibare yerekana ko inkuba nazo ziyongereye ku kigero kiri hagati ya 30% na 40% kuva mu ntangiriro no hagati y’imyaka ya 1990.

Mu 2018 leta ya Andhra Pradesh yo mu Buhinde yabaruye inkuba 36,749 zakubise mu masaha 13 gusa.

Abategetsi bavuga ko zikubita cyane mu duce dufite ibiti bito, bigashyira rubanda mu kaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.