India: Abatari bake batikiriye mu mpanuka y’indege

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege cyemeje ko indege ya Air India yakoze impanuka nyuma y’iminota mike gusa ihagurutse.
Indege ya Air India yari itwaye abantu bagera kuri 244 yakoze impanuka nyuma y’iminota itanu gusa ihagurutse mu Mujyi wa Ahmedabad yerekeza i London.
Iyi mpanuka yabereye mu gace gatuwe cyane ka Meghani Nagar muri Leta ya Gujarat, kuri uyu wa Kane.
Ubuyobozi bwa Air India bwatangaje ko mu bagenzi bari mu ndege harimo Abahinde 169, Abongereza 53, Umunya-Canada 1 n’Abanya-Portugal 7.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Sosiyete y’Ubwikorezi mu by’Indege rivuga ko abakomeretse bari kujyanwa ku bitaro byegereye aho impanuka yabereye.
Comments are closed.