India: Umugabo yishe urw’agashinyaguro mubyara we kubera ko yanze ko bashyingiranwa

4,705

Umugabo witwa Alfan yishe mubyara we urupfu ruteye ubwoba amuziza kuba yaranze ko bashyingiranwa.

Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize, umwana w’umukbwa witwa Nargis, ufite imyaka 23 y’amavuko wari utuye mu mujyi wa Delhi yishwe bunyamanswa na mubyara we amuziza ko yanze icyifuzo cye cyo kwemera ko bashyingiranwa.

Bwana Irfan w’imyaka 28 y’amavuko ushinjwa kwica mubyara we bivugwa ko yari amaze igihe areshya mubyara we Nargis, ariko undi akanga kubera ko hari ibindi bintu byinshi yabonaga bitatuma bubaka urugo.

Musaza wa nyakwigendera yavuze ko uyu musore yateze mushiki we avuye mu kazi amutera icupa mu gihanga ndetse amusogota ibyuma mu nda ndetse no mu mbavu kugeza undi ashizemo umwuka.

Ibitangazamakuru bitari bike mu gihugu cy’Ubuhinde byanditse iyo nkuru byamagana ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje gukorwa n’abagabo bigakorerwa abagabo cyane cyane bapfa urukundo.

Suljat ise wa nyakwigendera yasabye ko ubutabera bumuhana bwihanukiriye kuko uwo muhungu wa mushiki we amuteye agahinda bikabije, mu magambo ye yabwiye ikinyamakuru Delhiwoman ati:”Uriya muhungu aranyishe, anyiciye umukobwa rukumbi nari mfite, nari mufite we na basaza be babiri, ubutabera bumuhane bwihanukiriye

Comments are closed.