Indirimbo zaririmbwe mu kwamamaza FPR zimaze kugera ku 150

703

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko yumvise indirimbo zivuga ibigwi umukandida perezida watanzwe na FPR Inkotanyi kandi abenshi baziririmbye babyibwirije ndetse ko basanzwe ari abanyamuryango.

Yavuze ko ntawatumye abahanzi gushyira ibihangano byabo ku mbuga nkoranyambaga ku buryo byakwitwa ko batangiye kwamamaza mbere y’itariki yagenwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, mu kiganiro ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi bwagiranye n’banyamakuru, aho cyibanze ku kugaragaza aho ibikorwa by’imyiteguro y’amatora by’umwihariko kwiyamamaza bigeze.

Komiseri ushinzwe ubukangurambaga rusange mu Muryango FPR Inkotanyi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yavuze ko kuva hakwemezwa umukandida uzahagararira Umuryango, abahanzi batangiye kumwizihiza no kuvuga ibigwi byinshi yagezeho.

Yagize ati:“Ziriya ndirimbo ziri ku mbuga nkoranyambaga twarazishakishije turazumva. Hamaze gusohoka indirimbo zirenga 150. Mu by’ukuri ntabwo ari gahunda y’ubukangurambaga bwa RPF ahubwo ni ubushake bw’abanyamuryango.”

Gasamagera yagaragaje ko haramutse habonetse akanya bagira igihe cyo gushimira abahanzi baririmbye indirimbo z’umuryango kuko ngo ziwufasha kumvikanisha intekerezo z’umuryango.

Komiseri ushinzwe ubutabera n’amategeko muri FPR Inkotanyi Tito Rutaremara, yavuze ko uretse n’abanyamuryango, hari n’abandi babarizwa mu mashyaka yandi babona ibyo umukuru w’Igihugu yakoze bakamuririmba.

Ati:“Kuri Perezida wa Repubulika uzasanga atari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gusa bamuririmba, ubisanga no mu barwanashyaka bo mu yandi mashyaka babona ibyo yabagejejeho bakaririmba, kuko no mugutorwa ntabwo atorwa n’abanyamuryango gusa, usanga abanyamuryango n’abandi baturage baririmba ibyiza bye, we afite umwihariko kandi ntibaririmba FPR, FPR irimbwa n’Abanyamuryango bayiririmba, naho Perezida wa Repuburika we ibye birarenze kuko biririmbwa na bose yaba uwo muri PDI ndetse n’abarwanya ubutegetsi hari igihe bavuga bati ariko yadukoreye ibi n’ibi.”

Bamwe mu bahanzi baririmbye indirimbo zivuga ibigwi, Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi barimo Senderi International Hit, Bwiza, Bruce Melodie, Nelly Ngabo, Pastor P, Tuyisenge Intore, Nsengiyumva François wamenyekanye mu ndirimbo Igisupusupu n’izindi.

Comments are closed.