Ingamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe FDLR igihari – Minisitiri Nduhungirehe

0
kwibuka31

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko hari Amahanga ashaka ko u Rwanda ruhinduka umuyonga, atangaza ko ingamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe FDLR igihari.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ku ishusho y’imibanire y’u Rwanda n’amahanga muri iki gihe.

Ni ikiganiro yatangiye ku Cyicaro cy’iri huriro giherereye ku Kacyiru, aho cyahuriranye n’inama rusange.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imibanire y’u Rwanda n’amahanga ihagaze neza ahanini kubera uko rumaze kumenyekana rubikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame n’ibikorwa by’iterambere rumaze kugeraho. Kuri ubu u Rwanda rwafunguye ambasade 47 mu bihugu by’amahanga zirimo ambasade 10 zafunguwe kuva mu mwaka wa 2019.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko DRC yakomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano y’amahoro agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.

Yagize ati “Kuri DRC nta cyahindutse, ni nk’aho batasinye amasezerano y’amahoro.”

Yasobanuye ko DRC yongeye kwifashisha abacanshuro bo muri Colombia ndetse imvugo zihembera urwango n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi bikomeje kwiyongera.

Yakomeje ati “Loni dufitanye ikibazo gikomeye. Yari ihari mu 1994, yaba MINUAR na Loni binyuze mu Kanama k’Umutekano, nta somo ibyabaye byabasigiye.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana uko Loni yananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikaba ikomeje no gukorana n’abasize bayikoze babarizwa muri FDLR kandi ari umutwe wafatiwe ibihano nk’uw’iterabwoba.

Ati “Twe ntabwo byadutunguye cyane kuko badusabaga kurekura Ingabire Victoire ako kanya. Harimo agasuzuguro kenshi. Ni ubwa gatatu batanze uwo mwanzuro, batangiye mu 2013, 2016 na 2025.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi usaba irekurwa rya Ingabire Victoire, ukurikiranwe n’ubutabera, urimo agasuzuguro n’igisa na politiki ya mpatsibihugu.

Ati “Barashaka ko u Rwanda ruba umuyonga? U Rwanda ni igihugu cyugarijwe, abanyamahanga barabizi kandi twabahaye ibimenyetso. Izo ngamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe FDLR igihari.”

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rudashobora kubaho rudafite ingamba z’ubwirinzi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU wo gusabira Ingabire Victoire gufungurwa, ukwiye kwamaganwa.

Ati:“Si agazuguro gusa ahubwo ni nko gufata Igihugu nk’aho ari intara yawe. Twese tuzi uko byabaye, tuzi uwo mudamu imyitwarire ye. Uko yasabye imbabazi, uko yazihawe. Yazihawe kuko yemeye ko atazongera kwijandika muri ibyo bintu. Bivuga ko abo bantu bari bamuri inyuma. Dushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ihame ndakorwaho, tudashobora gukinisha, tudashobora kugira icyo turigurana.”

Abahagarariye imitwe ya Politiki bemeza ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu buryo bukwiriye bityo amahanga adakwiriye kurutegeka uko rugomba kubaho.

Depite Nizeyimana Pie na we yamaganye Inteko ya EU isaba ko Ingabire Victoire ukurikiranwe n’ubutabera yarekurwa, avuga ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko bishyiriyeho.

Yitanzeho urugero nk’umuyobozi w’umutwe wa politiki, anyomoza abavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari kuko nta muntu uramubuza gutanga ibitekerezo bye kandi abitanga mu bwisanzure ariko atabangamiye uburenganzira bwa bagenzi b’abandi.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.