Ingengo y’imari y’umwaka utaha yongeweho 4%

9,560
Kwibuka30
Ingengo y'imari y'u Rwanda ishobora kwiyongeraho 10% umwaka utaha-MINECOFIN

Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023 izaba ingana na miliyari 4658.4 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ubwo yagezaga imbanzirizamushinga y’iyi ngengo y’imari ku bagize inteko ishingamategeko imitwe yombi, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iyi ngengo y’imari itegurwa yagendeye kuri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, no kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19, anagaragaza ko urwego rw’ubuhinzi ruzongererwa ingengo y’imari mu rwego rwo guhangana n’ibiciro ku isoko

Yagize ati “Iyi ngengo y’imari igendana na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye NST1. Tuzongera n’ingengo y’imari igenewe ubuhinzi,  hari ukongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hongerwa ikoreshwa inyongeramusasaro z’ubuhinzi, nk’imfumbire mva ruganda n’imbuto z’indobanure. Tugashyira n’imbaraga muri gahunda yo  gutuburira imbere mu gihugu.”

Abagize Inteko Ishingamategeko imitwe yombi, babajije Minisitiri impamvu hatitawe kuzamura imishahara by’umwihariko iy’abarimu nk’abahembwa make adahwanye n’uko ibiciro ku isoko bihagaze.

Depite Mukabunani Christine ati “Nk’uko bajya badohorera abashoramari ntibishyure imisoro, banakwiye kudohorera abarimu nk’abahembwa umushahara muto, bagakurirwaho umusoro bakajya bafata amafaranga yuzuye.”

Kwibuka30

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yasubije ko ku bijyanye n’imishahara y’abarimu, hari kwigwa umushinga ugamije gukuraho imisoro y’abahembwa make, bakajya bafata umushahara wabo wuzuye.

Ati “Mu mushinga w’itegeko rivugurura imisoro ku nyungu, hari ibyateganyijwe kuko kugeza ubu amafaranga ibihumbi mirongo itatu nibyo bisonerwa umusoro ugatangira kubarwa hejuru y’aya mafaranga. Ariko umushinga w’itegeko twagejeje mu nteko ishingamategeko igitekerezo kirimo nuko ya mafaranga yava ku bihumbi mirongo itatu, akagera ku bihumbi mirongo itandatu by’amafaranga y’u Rwand. Mri uyu mushinga hari abarimu bazasonerwa ku musoro burundu.”

Muri iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2022-2023 amafaranga y’inkunga z’amahanga azaba angana na miliyari 906.9  z’amafaranga y’ U Rwanda bingana na 19.5%, aho Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga azafatwa nk’impano.

Inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 651.5%, bingana na 23.5% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azaba angana na Miliyari 2654.9 Rwf bingana na 57% by’ingengo y’imari yose ya 2022-2023.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho amafaranga igihugu kizishyura afite 80.5% ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023.

Comments are closed.