#Inkeray’Abahizi: Police FC yaraye yihanije APR FC inayikura ku gikombe


Ikipe ya Police FC yaraye isubiriye ikipe ya APR FC iyitsinda mu irushanwa ry’inkerayabahizi ibitego 3-2 bituma amahirwe yo kwegukana iri rushanwa yiteguriye ayoyoka burundu.
Nyuma yo gutsindwa na Police FC, ikipe ya APR FC ntirabona intsinzi nimwe mu mikino ibiri imaze gukina kuko yatsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 4-3 mu mukino uheruka kubahuza.Ni umukino watangiye amakipe yombi ashaka amanota atatu kuko bombi batakaje imikino ibanza aho Police FC yatsinzwe na AZAM FC naho APR FC yo igatsindwa na AS Kigali.
Ni umukino kandi abatoza bombi bari bakoze impinduka nkaho kuri Police FC umutoza Ben Mussa yari yakoze impinduka eshatu cyane hagati ndetse no mu busatirizi.Uyu mutoza yakoze impinduka zirimo Henry Musanga, Mugiraneza Froduard ndetse na Emmanuel Okwi wari wasimbuye Ani Elijah.
Ku ruhande rwa APR FC, Abderrahim Taleb umutoza wa APR FC we yari yakoze impinduka imwe gusa aho yari yaruhukije Djibril Ouattara yinjizamo Hakim Kiwanuka.Igice cya mbere cy’umukino, cyatangiranye imbagara ku mpande zombi ubona buri ruhande rushaka gutsinda hakiri kare gusa abugarira bakomeza kuzibira neza byanatumye umupira usa nukinirwa hagati cyane.
Ku munota wa 37 w’umukino nyuma yo gusatira cyane kw’abasore ba Police FC ndetse n’amakosa y’umunyezamu Ishimwe Pierre, Byiringiro Lague wahoze no muri APR FC yatsindiye Police FC igitego cya mbere ahita anahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo kujya kwishimira igitego mu bafana.
Ku munota wa 44 ku makosaya myugariro wa POLICE FC Nzotanga, ikipe ya APR FC yishyuye igitego cyatsinzwe na rutahizamu William Togui.Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, nta mpinduka zakozwe ku mpande zombi, gusa APR FC wabonaga ariyo yatangiranye imbaraga nyinshi.
Nyuma y’imvune yagize, Mugiraneza Froduard yasohotse mu kibuga maze asimburwa na Leonard Gakwaya, umukinnyi Police FC yakuye muri Bugesera FC uyu mwaka. Police FC yongeye gukora impinduka ikuramo rutahizamu Emmanuel Arnord Okwi yinjizamo Mugisha Didier naho Muhozi Fred asimbura Kwitonda Alain.
Ku munota wa 72 w’umukino, ikipe ya APR FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu Mamadou Sy ku burangare bwaba myugariro ba Police FC.kipe ya APR FC yabaye nkigaruka mu mukino neza ndetse ikomeza kuwugenzura bigaragara.Ku kazi gakomeye kakozwe naba rutahizamu ba Police FC, Muhozi Fred yatsindiye Police FC igitego cyo kwishyura ku munota wa 77 w’umukino muri rusange.
Ku munota wa 80 nyuma y’iminota itatu gusa Police FC itsinze igitego cyo kwishyura, Mugisha Didier yatsindiye igitego cya gatatu ikipe ya Police FC.APR FC yakomeje gukora impinduka gusa ntacyo byahinduye.Ku munota wa gatanu w’inyongera, ikipe ya Police FC yongeye gukora impinduka Byiringiro Lague asohoka mu kibuga asimburwa na Iradukunda Simeon gusa umukino urangira Police FC yegukanye umukino itsinze ibitego 3-2.
Bidasubirwaho ikipe ya APR ntacyo yakora ngo yegukanye igikombe cy’irushanwa yiteguriye nubwo igifite umukino izakina na AZAM FC ku Cyumweru.
Comments are closed.