Intara y’Uburasirazuba niyo iri ku isonga ku byaha byo gusambanya abana

4,516

Kuva mu mwaka wa 2018 kugera mu 2021 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ibirego byo gusambanya abana bigera ku 12.840. Ibi birego byazamutseho 55% mu myaka itatu ishize, aho Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu bwiganze bw’abakoze ibyo byaha.

Byagarutsweho uyu munsi ku wa 11 Ukwakira 2021, u Rwanda rwizihijeho Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, hakaba hamuritswe icyegeranyo n’isesenguramakuru ryakozwe na RIB mu rwego rwo gufasha kurushaho gusobanukirwa neza imiterere y’icyaha cyo gusambanya abana.

Nk’uko Karihangabo Isabelle Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB yabisobanuye, muri uriya mubare (12.840)w’ibirego byose hamwe byakiriwe, abana bahohotewe ni 13646, ababahohoteye ni 13 485. Impamvu hari ikinyuranyo kuri iyi mibare ngo ni uko usanga umuntu umwe yarasambanyije abana b’abakobwa barenze umwe, hakaba hari n’umuhungu umwe cyangwa umukobwa umwe wasambanyijwe n’abarenze umwe.

Yakomeje avuga ko hashingiwe ku ntara, bigaragara ko biriya byaha byiganje cyane mu y’Iburasirazuba kuko mu birego byakiriwe yihariye 4662 (36,3%). Ikurikirwa n’Umujyi wa Kigali ufite 2337, Amajyepfo ni 2288, Intara y’Iburengerazuba ni 1983 na ho iy’Amajyaruguru ni 1570.

Hashingiwe ku bijyanye n’igitsina, yavuze ko abagaragara mu gusambanya abana ari igitsina gabo, aho mu 13.485 bakurikiranyweho gusambanya abana abagera ku 13.201 ari abagabo na ho 284 ni igitsina gore. Abenshi bakorewe iki cyaha ni abakobwa kuko abahungu ari 392.

Karihangabo yavuze ko hagendewe ku byiciro by’imyaka, abakora icyaha cyo gusambanya abana, biganje mu rubyiruko. Mu bana basambanyijwe, icyiciro kibasiwe cyane ni icy’abafite imyaka iri hagati ya 14 kugeza kuri 17, gikurikirwa n’icy’abana batarageza ku myaka 9 aho hasambanyijwe abagera ku 4378.

Yakomeje avuga ko ikindi gikwiye kwibazwaho kinateye impungenge ari aho abasambanya abana bahurira na bo. Ati: “ Ibyo twamaze kubona ni uko abana benshi basambanyijwe n’abantu baturuka mu baturanyi; 60% y’ibyaha twabonye byo gusambanya abana ni ibyakozwe n’abaturanyi b’abana basambanyijwe”.

Abandi basambanywa binyuze mu bushuti (Boyfriend/ Girlfriend) umwana w’umuhungu agirana n’uw’umukobwa, cyangwa ubw’umwana w’umuhungu agirana n’umugore cyangwa ubw’uw’umukobwa agirana n’umugabo. Abasambanyijwe muri iki cyiciro bagera ku 2623 (19,2%).

Karihangabo ati: “Iki cyiciro ni na cyo kigoye kubonamo amakuru mu gukurikirana ibi byaha kuko umwana wahohotewe ntaba yumva ko yanahohotewe; aba yumva ko afite uburenganzira bwo gukundana kandi ko iyo bakundanan bagera no ku mibonano mpuzabitsina”.

Ikindi cyiciro kigaragaramo abasambanya abana gihangayikishije ni icy’abagize umuryango; ababyeyi, ba nyirarume, ba se wabo, ababyara,… Kigaragaramo ibirego 1164. Hari n’ikigaragaramo abakozi bo mu rugo, abafasha abana gusubiramo amasomo n’abandi bagenda mu ngo n’abagenderera umuryango bitwaje ubucuti.

Nk’uko kandi yabigarutseho, hagaragaye n’abana basambanywa n’abarimu babo bamwe bashaka amanota, n’abasambanywa n’abaramu binyuze mu muco wo kuba abakobwa bashyingirwa bagaherekezwa na barumuna babo.

Karihangabo yagarutse no ku birebana n’impamvu abasambanya abana babikora, 54,7% babajijwe bavuze ko batayizi bumva ari ibyizanye bagashiduka babikoze. Ibi bikaba bigiye kuzakorwaho ubushakashatsi bwimbitse harebwe igituma byizana.

Abagera kuri 28,1% basambanywa kubera imyemerere idahwitse yo kumva ko bazabona ubukire, bazakira ibiheri,…Hari n’abasambanya abana babitewe n’ubusinzi.

Karihangabo Isabelle yasobanuye ko mu bituma abana bajya mu kaga ko gusambanywa babonye ari ubukene, abashukishwa impano n’ibindi bitandukanye, imirimo abana bakoreshwa nko gutashya, amatsiko y’abana atuma bisanga bahohotewe bashaka gushira amatsiko ku mibonano mpuzabitsina, ikoranabuhanga rituma abana babona amakuru atari meza, n’ibindi.

Comments are closed.