Intare FC yatewe mpanga nyuma yo kwanga gukina na Rayon Sport FC

5,970

Ikipe ya INTARE FC yanze gukina umukino wa 1/8 wo kwishyura na Rayon Sports ivuga ko itanyuzwe n’icyemezo cy’ubujurire cyemeje ko uwo mukino uba.

Uyu mukino wagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata saa cyenda ku kibuga cya Bugesera.

Ikipe ya Rayon Sports n’abasifuzi bari gusifura uyu mukino bageze ku kibuga babura ikipe ya Intare FC byatumye hemezwa ko itewe mpaga y’ibitego 3-0 kuko itabonetse.

Rayon Sports yakomeje mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro ku kinyuranyo cy’ibitego 5-1,mu mukino ubanza batsinze 2-1 kongeraho 3 bya mpaga

Ubwo Rayon Sports yari ishishikariye uyu mukino,Intare FC yashyize hanze ibaruwa ndende yemeza ko abashinzwe kwakira ubujurire babogamiye kuri Rayon Sports ndetse ko n’abategura amarushanwa ari uko ariyo mpamvu itakina.

Yavuze ko Rayon Sports yakabaye yaratewe mpaga kubera ko yananiwe gutangaza ku gihe nyacyo ikibuga bazakiniraho.

Yavuze ko itishimiye ko yategetswe gukina nyamara hirengagijwe ibihombo bya miliyoni 5 FRW yagize kubera gutegura uyu mukino utrabaye kubera ko Rayon Sports yari yikuye mu irushanwa.

Intare zivuga ko n’uburyo umukino ubanza wagenze, habayemo kuyiba kuko utegura amarushanwa ariwe unagena abasifuzi.

Intare yavuze ko gukina uyu mukino byaba ari ugutiza umurindi ihonyorwa ry’amategeko rigamije gushyigikira amafuti.

Yasabye abategura amarushanwa kuba abanyakuri bakubaka umupira ubereye abanyarwanda bakirinda kwica amategeko cyangwa kuyagoreka no kwirengagiza ukuri ngo banezeze bamwe.

Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana ihita yimurira uyu mukino taliki 10 Werurwe bituma Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwikura mu irushanwa bitewe nibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire y’irushanwa.

Rayon Sports nyuma yahise yongera yisubiraho igaruka mu irushanwa taliki 10 Werurwe bitewe n’ibiganiro bari bagiranye na FERWAFA,nubwo Murera yagarutse mu irushanwa ariko ntabwo umukino wigeze uba. Aha niho Intare FC zatangiriye ikirego cyazo zivuga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga bitewe nuko barenze ku mategeko agenga igikombe cy’Amahoro bakikura mu irushanwa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ntabwo ryigeze riha agaciro ikirego cya Intare FC kuko ryahise ritangaza ko umukino washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera.

Aha Intare FC zavuze ko zitajya gukina bituma FERWAFA yongera kuvuga ko umukino wimuwe,guhera icyo gihe amakipe yombi yatangiye kwitaba kuri FERWAFA buri kipe yerekana ingingo iyirengera. Muri iki gihe abayobozi ba Intare FC bo bavuga ko batazigera bakina na Rayon Sports ahubwo ko bo bazakina na Police FC muri 1/4.

Tariki 04 zukwezi kwa 04 nibwo FERWAFA yatangaje ko umwanzuro wafashwe na komisiyo ishinzwe amarushanwa utegeze uhindika ko umukino ugomba kuba uyu munsi tariki 19 zukwezi kwa 04 none Intare FC zanze kugera ku kibuga ziterwa mpaga.

Ibi bije bikurikira ko Nizeyimana Mugabo Olivier wari umuyobozi wa FERWAFA yeguye ku nshingano yari afite zo kuyoborairi shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Comments are closed.