INTEGUZA Y’IBICE BIKURIKIRAHO BYA VIKINGS VALHALLA YAGEZE HANZE

11,030

HAMAZE GUTANGAZWA IGIHE VIKINGS VALHALLA SEASON II IZAGIRA HANZE.

Nyuma y’igihe abakunzi b’iyi filime y’uruhererekane igaruka ku mateka y’abitwaga vikings baryohewe n’iyabanje yavugaga ku mateka y’abo n’uko baguye ubwami bwabo babifashijwemo na Ragnar Rothbrock n’umuryango we, hatahiwe iyitwa vikings valhalla ikomeza kugaruka ku mateka y’aba bantu b’ibitangaza bari batuye mu gice cya Scandinavia ibarizwamo ibihugu nka Finland, Norvege na Sweden. Abazi uko abahava barimo nka Erling Halland umukinnyi wa Manchester City yo mu Bwongereza bareshya birabibibutsa.

Season ya mbere y’iyi filime yitiriwe ijuru ryaba Vikings yagiye hanze, ndetse hakomeza gutunganywa indi ariyo season ya kabiri bitegganyijwe ko izajya hanze kuya 12 Mutarama, 2023. Abarimo Leif Erickson, Freydis, na Harald Sigurdsson bitezwe kugaruka muri iyi filime nk’uko bagaragaye mu gice cyabanje.

Ni filime izatambuka kuri Netflix guhera kuri iyo tariki uwaguze ifatabuguzi akaba ashobora kuyibona.

Comments are closed.