Inteko y’u Bwongereza yitambitse amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda

933
Kwibuka30

Umutwe mukuru wagereranywa na Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, watambamiye umushinga w’itegeko rigenga ibyo kohereza abimukira mu Rwanda, ibihugu byombi biherutse gushyiraho umukono.

Abasenateri 214 ku 171 batoye bashyigikira ko uyu mushinga w’itegeko udakwiye guhita wemezwa kuri uyu wa Mbere, nk’uko inkuru ya Dailymail ibivuga.

Amasezerano mashya hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano, James Cleverly mu kwezi gushize, i Kigali.

Uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wo mu ishyaka ry’abakozi, Goldsmith, wayoboye komisiyo ya Sena ishinzwe amasezerano mpuzamahanga, ni we wazamuye igitekerezo cyo gusubika ukwemezwa kwayo kugeza igihe amategeko n’izindi ngamba bizashyirirwaho.

Kwibuka30

Komisiyo yasabye ko Inteko itagomba kwemeza aya masezerano, ishimangira ko icyizere cyatanzwe ku mutekano w’u Rwanda kidahagije.

Goldsmith yagize ati:“Ntabwo tuvuga ko aya masezerano atazemezwa ahubwo turavuga ko Inteko ikwiye gufata umwanya wo kuyasuzuma hamwe n’ishyirwa mu bikorwa ryayo mbere yo kwemeza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.”

Ni itora ribaye nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, yari yasabye abasenateri kwemeza umushinga w’itegeko nta mananiza no “kutabangamira ubushake bw’abaturage.”

Uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu cyumweru gishize. Umutwe wa Sena uzatangira kuwusuzuma mu buryo bwimbitse mu mpera z’uku kwezi aho biteganyijwe ko igikorwa cyose kizarangira muri Werurwe hagati.

(SRC:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.