Intore Masamba yasabye bamwe mu bahanzi bakiri bato kureka kuyoborwa n’agatabi

381

Umuhanzi Masamba yasabye abana bato binjiye mu buhanzi kugerageza kureka amatabi ahubwo bakerekeza impano yabo mu byabateza imbere ndetse n’ibyungura rubanda.

Yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy mu gace kitwa Meet me Tonight gasanzwe gatumirwamo abahanzi cyangwa abandi banyabigwi hagamijwe gutinyura abakiri bato mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere berekwa amahirwe n’inzira yabibafashamo. 

Ubwo yari abajijwe uko abahanzi bakoresha umuziki bubaka Igihugu Masamba yavuze ko bakwiye kwirinda  kuyoborwa n’irari kuko Igihugu kiri mu biganza byabo. 

Yagize ati: “Abahanzi bakoreshe impano yabo mu kuririmba ibintu bizima, bayikoreshe mu kuririmba ibifitiye akamaro sosiyete, bayikoreshe mu bibafite akamaro ubwabo bibaha amafaranga.”

Yongeraho ati: “Bareke gusamara, kuyoborwa n’inyota, bareke kuyoborwa n’agatabi hanyuma bamenye ko u Rwanda ruri mu maboko yabo bagomba kuzaruhindura paradizo.”

Masamba yanabwiye urubyiruko muri rusange ko bakwiye kwirinda gusamara bakarinda Igihugu kuko kugira ngo cyongere kubaho hamenetse amaraso y’abantu benshi, bityo bakwiye kurinda ayo mateka ntihazagire ubakura Igihugu mu biganza ndetse ko n’iyo barangara mu mbaraga nke bazaba basigaranye bazakirwanaho. 

Agaruka ku gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 na 40 y’ubutore ateganya gukora, uyu muhanzi yavuze ko urugendo rwari rurerure kandi rufite byinshi rusobanuye kuri we. 

Ati: “Imyaka 30 ndi mu ntambara yo kubohora Igihugu, nagiye mu 1989, kuva icyo gihe iyo myaka yose ubuzima bwanjye bwari ukubohoza Igihugu nta kindi kintu umuntu yatekerezaga, FPR yambereye umubyeyi kuko kuva nayijyamo sindayivamo.”

Akomeza agira ati: “Rimwe nabaga nagiye ku Mulindi, mu rugano, rimwe nkaburara, imbeho ikanyica bwari ubuzima butoroshye ariko kandi harimo no kuba uyu munsi mfite Igihugu cyiza.”

Yemeza ko imyaka 40 yo ihera mu i Burundi mu Ngagara ubwo iwabo bari bakiri mu buhungiro ubuzima yabayemo ari kumwe n’umutoza we Sentore akaba na Se umubyara, avuga ko ari na we wari icyitegererezo cye.

Igitaramo cy’urwenya Gen-Z Comedy cyateguwe hagamijwe kwishimira intsinzi ya Perezida wa Republika Paul Kagame uherutse gutangazwa na NEC  nk’uwatsindiye kongera kuyoboa u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abanyarwenya barimo Muhinde, Rumi, Dudu, Pirate n’abandi bashimishishije abitabiriye, ariko bigeze kuri Teacher Mpamire na Dr Hilary Okello abitabiriye barushaho kunezerwa. 

Biteganyijwe ko igitaramo cya Masamba cy’imyaka 30-40 y’ubutore kizaba tariki ya 31 Kanama 2024 kikazabera muri BK Arena. 

Comments are closed.