Intore z’u Rwanda zasanze Ingoma z’u Burundi, Rumba ya DR Congo na Reggae ya Jamaica mu murage w’isi

220

Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamico w’ibidafatika irimo kubera i Asunción muri Paraguay yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

Umurage ndangamuco w’isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni (arts), n’imibereho y’amoko y’abantu mu bihugu by’isi byagiye bihererekanywa mu myaka amagana hagati y’ibiragano (generations) by’abantu.

Igihugu cyangwa ibihugu bisaba UNESCO gushyira igikorwa runaka ndangamuco ku rutonde nk’urwo kugira ngo kimenyekane, kibungabungwe kandi cyemerwe nk’umuco n’umwihariko w’abantu cyangwa amoko y’abantu runaka.

“Ni inkuru yanteye umunezero ukomeye nk’intore”, ni ko Egide Rwanamiza usanzwe ari umubyinnyi w’imihamirizo y’intore yabwiye BBC nyuma yo gushyira Intore kuri urwo rwego.

Intore ni cyo gikorwa cya mbere cy’imyidagaduro mu Rwanda gishyizwe ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi uriho ibindi bintu ndangamico bidafatika birenga 600 byo mu bihugu bitandukanye ku isi.

Intore ni iki?

Intore ubusanzwe ni izina ry’itsinda ry’ababyinnyi, cyangwa umubyinnyi, b’imbyino zizwi nk’imihamirizo y’intore.

Rwanamiza ati: “Intore ziratozwa, zigatora, ubundi zigataraka zikiyereka. Ni umuco wa kera wari ushingiye ku kwivuga ibigwi nyuma y’intsinzi ku rugamba.”

Inzobere mu mateka zivuga ko uburyo intore zihagarara ku mirongo zigahamiriza bisobanuye uburyo abarwanyi babaga bahagaze mu masibo ku rugamba.

UNESCO ivuga ko mu mbyino z’intore zifashe amacumu n’ingabo bagendana n’umurishyo w’ingoma, imbyino zabo zibamo no kumera nk’urwana n’umwanzi utaboneka.

Guhamiriza byarigishwaga, bigatorezwa mu kitwa Itorero, aho Intore zanigishwaga indangagaciro z’umuco, uburyo bwo gutegeka, kuvuga mu ruhame, imikino gakondo, n’ubundi bugeni nk’uko UNESCO ibivuga.

Rwanamiza avuga ko nyuma y’urugamba, iyo ingabo z’u Rwanda zabaga zatsinze, Intore zahamirizaga mu buryo bwo “kwivuga intsinzi n’imbaraga”.

Intore n’imihamirizo yazo ntibikunze kubura mu mihango n’ibirori bikomeye mu Rwanda, nk’ubukwe ndetse n’ibirori byo ku rwego rw’igihugu.

Intore zisanze Ingoma, Rumba, Reggae na Capoeira

Iki cyemezo gifatwa hagendewe ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO yo kurengera ibikorwa ndangamuco bidafatika yashyizweho mu 2003, urutonde rwa mbere – rwongerwaho ibindi iyo bibaye ngombwa – rw’ibigize ibyo bintu rwasohotse mu 2008.

Uretse Intore z’u Rwanda, inteko ya UNESCO iteraniye i Asunción yemeje n’ibindi bintu bishya bishyirwa ku rutonde rusanzweho rw’umurage ndagamuco udafatika w’isi.

Comments are closed.