Intumwa za Angola zasuye Polisi y’u Rwanda mu kwirebera uko u Rwanda rurwanya ruswa

5,561
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 12 Kanama intumwa 12 zaturutse mu gihugu cya Angola zasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kwirebera intambwe u Rwanda rumaze gutera rurwanya ruswa. Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubugenzuzi bukuru bw’imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza yari kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Nyakubahwa Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

Izi ntumwa zigizwe n’ abakozi 7 baturuka muri iriya Minisiteri ifite mu nshingano zayo iterambere ry’Igihugu, ibijyanye n’ingengo y’imari  n’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari mu bigo bitandukanye bya Leta. Hari haje n’abakozi 5 baturutse muri Ambasade ya Angola mu Rwanda.

Ku biro bikuru bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abandi bayobozi b’amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Mu biganiro  umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  yagiranye n’aba bashyitsi byibanze ku kugaragaza intambwe Leta y’u Rwanda imaze gutera mu kurwanya ruswa ariko cyane cyane uruhare rwa Polisi muri uru rugamba.

IGP Dan Munyuza yasobanuriye Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza ko Polisi y’u Rwanda itihanganira umupolisi ukekwaho ruswa, kandi yashyize imbere ikoranabuhanga mu kurwanya ibyuho byose bya ruswa.

IGP Dan Munyuza  yabagaragarije  uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego za Leta mu kurwanya ruswa, yavuze Urwego rw’umuvunyi mukuru, Ibiro by’urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha n’abandi batandukanye. Izi nzego zose intego ni imwe aho ruswa igomba kurwanywa kandi uyifatiwemo ntayahanirwe na gato  mu kitwa Zero Tolerance mu ndimi z’amahanga.

IGP Munyuza yavuze  ko Polisi y’u Rwanda ubwayo hari ingamba zitandukanye yashyizeho zijyanye no kurwanya ruswa mu bapolisi aho hashyizweho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ruswa. Yashimangiye ko  Polisi y’u Rwanda ishyira ingufu mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu rwego rwo kwirinda ko umuturage ahura n’umupolisi bikaba byaba intandaro yo gusaba cyangwa gutanga ruswa.

Yagize ati” Mu kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yo ubwayo yashyizeho ingamba zo kuyirwanya  mu bapolisi mbere yo kuyirwanya ahandi mu zindi nzego.  Twashyize umwihariko mu mashami nk’irishinzwe umutekano wo mu muhanda, ishami rishinzwe gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse n’ahandi mu mashami ya Polisi mu Ntara.”

Kwibuka30

Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza yandika mu gitabo cy’abashyitsi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  yagaragaje ko  ibihano bikarishye n’ikoranabuhanga  biri mu byagabanyije  cyane ruswa yajyaga ikunda kugaragara mu bapolisi.

Ati” Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe kurwanya ruswa, abapolisi babifatiwemo birukanwa mu kazi. Twashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga nko gushyira za Camera mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu  mihanda minini yo mu Ntara, Camera umupolisi agendana ku mwambaro w’akazi, gusaba serivisi ukoreshe uburyo bw’Irembo aho umuntu ashobora gusaba serivisi cyangwa akishyura atagombye kuva aho ari ngo ajye guhura n’umupolisi. Ibi byose biri mu kurwanya ko umupolisi agira aho ahurira n’umuturage ngo habe habaho  icyaha cya ruswa.”

IGP Munyuza yashimiye  Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza n’intumwa ayoboye kuba bahisemo  gusura u Rwanda bakareba ibirimo gukorwa mu kurwanya ruswa. Yabasezeranije ko Polisi y’u Rwanda  yiteguye ubufatanye no gusangira  ubunararibonye n’amakuru  mu kurwanya ruswa n’ibindi byaha birimo ibyambukiranya imipaka, iterabwoba n’ahandi hafasha ibihugu byombi.

Uturutse ibumoso ni Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza, IGP Dan Munyuza na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza  yavuze ko kuva mu mwaka wa 2017 Leta ya Angola yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa. Avuga ko uru ruzinduko mu Rwanda hari byinshi barwungukiramo kuko u Rwanda rwo rumaze igihe kinini muri uru rugamba.

Yagize ati” Twaje hano gusura Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, badukinguriye imiryango, batweretse uburyo n’ibikoresho bifashisha mu kurwanya ruswa. Twasanze mufite umugambi wo kutihanganira uwariye ruswa (Zero tolerance) kandi natwe turawufite iwacu, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yatweretse ko hano mutita ku ngano ya ruswa yariwe cyangwa uwayiriye. Yatweretse ko warya ruswa ingana n’idorali rimwe cyangwa miliyoni y’idorali uwo uriwe wese mu rwego ukorera ukurikiranwa mu mategeko byaguhama agafungwa.”

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ko ifite inshingano zo kurwanya ruswa igafata iya mbere mu kuyirwanya. Yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda igirira ibanga uwatanze amakuru kuri ruswa, avuga ko no muri Angola bari muri iyo nzira kandi bazakomeza kubikora.

Minisitiri Sebastiao yongeye gushima uburyo mu Rwanda umuntu uwo ariwe wese wariye ruswa atihanganirwa ahubwa agezwa imbere y’ubutabera byamuhama akabihanirwa. Yashimye uburyo we n’intumwa ayoboye bakiriwe mu Rwanda anashima ubuvandimwe buri hagati y’ibihugu byombi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.