Intumwa z’u Rwanda zahuriye i Luanda n’iza DRC

611

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, zahuriye i Luanda muri Angola, higwa ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Inama yahuje izi mpande zombi yabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe, nk’uko inyandiko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Angola yashyize kuri X ibisobanura.

Ntabwo ibyihariye byaganiriwe muri iyo nama n’imyanzuro yafashwe byatangajwe, icyakora bagaragaje ko ari ibijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 umaze igihe wigarurira uduce twinshi mu ntambara uhanganye n’ingabo za Leta, iz’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro yaje kubafasha.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Angola, aho yahuye na Perezida w’icyo gihugu Joăo Lourenço, bakaganira ku bibazo by’umutekano muri icyo gihugu.

Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nyamara rwo rukabihakana rugaragaza ko ari ugushaka kwihuza inshingano kwa Leta iyoboye icyo gihugu.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko impamvu muzi z’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC zirimo ubuyobozi bubi bwahaye icumbi umutwe witwaje intwaro wa FDLR, waranzwe n’ibikorwa byo guhohotera abaturage, gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside n’urwango.

Igaragaza ko FDLR ivuye muri RDC, nk’uko imyanzuro ya Luanda na Nairobi ibisaba, uburasirazuba bw’iki gihugu ndetse n’akarere muri rusange byatekana, kuko ibibazo byose bihari birimo ivuka ry’imitwe yo kwirwanaho bishingiye kuri uyu mutwe w’Abanyarwanda barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyemezo byafatiwe mu nama ya Luanda mu Ugushyingo 2022, byashyizeho umurongo ku buryo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakemura amakimbirane bifitanye.

Ibi ni nabyo Perezida Lourenço yaganiriye na Félix Tshisekedi tariki ya 27 Gashyantare 2024 ubwo bahuriraga i Luanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yitabiriye ibi biganiro

Comments are closed.