“Intwari FC” ikipe yatangijwe igiye kwifashishwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa hatangijwe ikipe y’Intwari FC izifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya iri hohoterwa.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare munini w;abangavu baterwa inda, Centre Marembo ifatanyije n’umuryango Intwari, batangije ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru irimo bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda bakiri bato.
Iyi kipe irimo n’abandi bana b’abakobwa batahuye n’iryo hohoterwa, igamije gufasha mu bukangurambaga bwo guhangana n’iri hohoterwa.
Mu muhango wo kwerekana iyi kipe ndetse no gusobanura ibijyanye n’ubu bukangurambaga wabereye ku biro by’umujyi wa Kigali, wari witabiriwe ndetse n’umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculée.
Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo wita ku bana b’abakobwa bakorerewe ihohoterwa, abagizweho ingaruka n’ihoroterwa ndetse n’abana babakomotseho, ndetse uyu munyamuryango ukaba mu bafatanyabikorwa b’Intwari FC, anatangaza ko bazafatanya mu bukangurambaga rwo kurwanya iri hohoterwa.
Yagize ati “Tuzakorana na Intwari FC muri ubu bukangurambaga kuko twasanze intego zayo zihuye n’ibyo dusanzwe bakora ndetse bifuza ko umuvuduko guterwa inda kw’abangavu biriho byagabanuka, kuko umubare w’abahohoterwa ukomeje kwiyongera”
“Navuga ngo ni icyorezo gishobora gutuma umuntu aho gutera imbere dutera inyuma. Muri gahunda zitandukanye za Marembo dufasha abana kubona ubutebara, gusubira mu ishuri ndetse no gutera imbere. Turizera ko mu bufatanye tuzagirana n’iyi kipe hari umusaruro mwiza bizatanga.”
Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y’umupira w’amaguru, yavuze ko itagiye gukina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, ahubwo izajya ikora ubukangurambaga mu bigo bitandukanye mu Rwanda ubwo imikino muri rusange izaba yafunguwe.
Yavuze ko kandi iki gitekerezo cyo kuyishinga bakigize nyuma yo kubona ko umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera kandi baramutse bagiriwe inama n’abo byabayeho bikaba byagira akamaro, ari yo mpamvu bifashishije umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi.
Yagize ati “Ni ikipe igizwe n’abana b’abakobwa barimo abatwaye inda zibabuza gukomeza amashuri, ariko harimo n’abataratewe inda, ni ikipe izajya ikora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri igihe imikino izaba yafunguwe”
“Iyo ari nyir’ubwite ukora igikorwa, ashobora kubwira bagenzi be bakaba bamwumva ndetse na we ntaheranwe n’agahinda. Turizera ko bizatuma iki cyorezo cyo guterwa inda ku bangavu kigabanuka, ni nayo mpamvu twanifashije umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi bakaba babasha kumva ubwo butumwa”.
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional Rwanda, yashimiye abateguye iki gikorwa barimo Centre Marembo na Intwari FC kuko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije Abanyarwanda.
Ati “Iki ni ikibazo kiduhagangiyikishije twese nk’Abanyarwanda kuba abana b’abangavu baterwa inda imburagihe. ikibazo tubona gikomeye ni ugusambanya abana, kuko umwana yatwara inda, atayitwara, bigira icyo bimuhangabanyaho mu mutwe ndetse bikangiza n’ahazaza he.”
“Twirirwa twiruka kuri iki kibazo, ariko muri siporo twari tutarabibona. Urubyiruko rukurikira ibiganiro bya siporo, abenshi baterwa inda binyuze mu nzira yo kwidagadura”
“Ubu noneho kibaye ikintu gikomeye ko hagiye kubaho kwidagadura, ariko noneho dukingira abana bacu ngo bataza kugwa muri ibyo byago bikomeye. Ndagira ngo mbashimire cyane kandi mbizeza ubufatanye. “
Ibi bibaye nyuma y’uko hirya no hino hakomeje kumvika imibare y’abangavu batewe inda,
Comments are closed.