Inzozi za “MWITENDE” Umunyamuzika ufite ubumuga bwo kutabona

9,304
Kwibuka30
Mwitende avuga ko Covid-19 abahanzi bo ikomeje no kubazonga

Alexandre Mwitende umunyamuziki wo mu Rwanda, avuga ko vuba cyangwa cyera muzika ye izagera ku rwego mpuzamahanga, kuko ubumuga afite bwo kutabona budasobanuye ko adashoboye.

Asanzwe azwi muri za ‘bars’ i Kigali aho acuranga indirimbo zizwi nk’ibisope (indirimbo z’abahanzi nyarwanda bo hambere) ariko ubu yatangiye no gukora no gusohora indirimbo ze bwite.

Gusa kuva mu kwezi kwa gatatu, nibwo aheruka gukora ku ifaranga ry’umuziki, yemeza ko nubwo ingaruka za Covid-19 zakoze ku bantu bose ariko abakora muzika nkawe bo bazahaye.

Mwitende, muri muzika afite akazina ka Lenco, yahumye amaso burundu, yize umuziki mu ishuri ry’abamugaye rya HVP Gatagara, umuziki ubu niwo mwuga umutunze nk’uko abyemeza.

Ubumuga si inzitizi

Mu mateka, umuryango nyarwanda wagiye uheza abamugaye, kenshi bakarangwa no kwigunga n’agahinda, muri iki gihe impinduka ziraboneka mu kubaha agaciro kabo.

Umuziki utuma nsabana n’abantu, ntabwo watuma njya mu bwigunge, iyo uririmba nta gahinda wagira, njyewe rwose iyo ndirimba numva n’ubumuga ntabwo mfite” – Lenco.

Uyu mugabo avuga ko indirimbo ze ahanini zibanda ku rukundo kandi kuba atabona si inzitizi mu kazi kamutunze k’ubuhanzi.

Kwibuka30

Gusa gutangira umuziki nk’umwuga avuga ko “waba ubona cyangwa utabona bisaba amikoro“. Ibyo ubu abifashwamo n’uwo yita ‘manager’ Madamu Tonzi, umunyamuziki wundi uzwi mu Rwanda.

Lenco abona ubumuga budakwiye guca intege ubufite.

Ati: “Dufite abafite ubumuga b’abayobozi, b’abacuranzi, b’abacuruzi n’abandi…Nimwigirire icyizere kuko rwose igihe cyose mu mutwe hakora uba ushoboye.”

Covid yarabashegeshe

Birakaze, nubwo n’abandi icyorezo cyabahungabanyije twe [abahanzi] twahungabanye bikomeye” Lenco.

Mu gihe izindi nzego z’ubuzima zasubukuye ibikorwa, leta iracyabujije ibikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo bya muzika, aho Lenco yavanaga imibereho.

Ati: “Njye nagobotswe n’utwo nari narazigamye, mperuka gufata amafaranga avuye mu muziki mu kwezi kwa gatatu itariki 15. [Icyo gihe] naracuranze bahita banyishyura, ntashye nijro numva leta yashyizeho ingamba, ni icyo gihe mperuka amafaranga y’umuziki.”

Muri ibi bihe bigoye ku banyamuziki niho ‘manager’ we yamufashije gutunganya indirimbo eshatu amaze gusohora.

Ibi bihe bigoye avuga ko bitamwibagiza intego ye, ati: “Njyewe intego yanjye ni uko umuziki wanjye uba mpuzamahanga, kandi gacye gacye bizagenda biza, bitinde bitebuke.”

Mwitende avuga ko Covid-19 abahanzi bo ikomeje no kubazonga
Leave A Reply

Your email address will not be published.