Iradukunda Jean Bertrand wakiniraga Mukura VS yamaze gusinya muri Gasogi united

7,949

Aya makuru yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, akaba yarahise yamaganirwa kure na Perezida w’iyi kipe aho yavugaga ko batari ku rwego rwo kuba basinyisha umukinnyi nka Bertrand wifuzwa n’amakipe arimo APR FC na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ntiyifuje ko aya makuru atangazwa kubera ko ikipe ya Mukura VS hari amafaranga yari ikimufitiye y’umushahara ndetse n’amwe mu yo yaguzwe ubwo yazaga muri iyi kipe muri 2018.

Iradukunda Jean Bertrand yamaze gusinyira  Gasogi United amazerano y’imyaka ibiri.

Indi mpamvu yumvaga ko byahishwa ni uko umwaka w’imikino wari utararangira, bityo akaba akitwa umukinnyi wa Mukura VS nubwo yasinyiye Gasogi United.

Iradukunda Bertrand ni Rutahizamu wahiriwe n’uyu mwaka w’imikino aho ari uwa gatatu muba maze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda bigera kuri 12. Samson Babua (Sunrise FC) uyuboye ba rutahizamu amurusha bitatu kuko we yatsinze 15.

Mukura VS kandi, ifite abandi bakinnyi benshi barimo gusoza amasezerano yabo, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Iradukunda Jean Bertrand yari amaze imyaka ibiri muri Mukura VS, yayinjiyemo avuye muri Police FC, yakiniye kandi APR FC na Bugesera FC

Comments are closed.