Iran yateguje akaga Amerika mu gihe yakwivanga mu ntambara yayo na Israel


Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yaburiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, amuteguza ko azahura n’ingaruka n’akaga gakomeye naramuka yivanze mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli.
Ayatollah Ali kandi yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu ko Iran itazigera ishyira intwaro hasi nyuma y’uko Trump yari amaze gusaba ko bamanika amaboko nta mananiza cyangwa nawe akambarira urugamba.
Mbere y’uko Ayotollah agira icyo atangaza, Trump yari yabanje kuvuga ko uwo muyobozi aho yihishe hazwi kandi kwicwa byoroshye ndetse ko kwihangana kw’Amerika kurimo kurangira, bityo Iran ikwiye kumanika amaboko itazuyaje.
CBS News yatangaje ko Trump arimo gusuzuma uko yakwifatanya na Isiraheli mu kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya Iran bijyanye n’ingufu za kirimbuzi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugenzura ingufu za kirimbuzi, (IAEA) ryavuze ko Isiraheli yagabye ibitero ku nganda ebyiri za Iran zikora ibyuma byifashishwa mu gukora uranium, mu ijoro ryakeye.
Iran na yo yatangaje ko yohereje igisasu gifite umuvuduko cya ‘hypersonic’ kuri Isiraheli.
Uyu ni umunsi wa gatandatu w’intambara ya Iran na Isiraheli ndetse ikomeje gutuma abantu babura ubuzima n’abandi bakavanwa mu byabo mu mujyi nka Tehran muri Iran, n’ahandi mu gihe abasigaye babayeho mu bwoba.
Comments are closed.