Irani Yategetse Amerika Kwishyura miliyari 50 y’Indishyi Kubera Kwica Jenerali Qassim Soleimani

1,899
Kwibuka30

Muri Irani, urukiko rwategetse Leta zunze ubumwe z’Amerika kwishyura amadolari hafi miliyari 50 y’indishyi z’akababaro kubera kwica General Qassim Soleimani.

Ku itariki ya 3 y’ukwa mbere 2020, uwari perezida Donald Trump, yategetse ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika kurasa Jenerali Qassim Soleimani.

Kwibuka30

“Drone” yamwiciye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Bagdad, umurwa mukuru wa Irak. Icyo gihe, Suleimani yari ahanyuze ari mu nzira ava muri Siriya ataha iwabo muri Irani. Yari umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Irani zirwana hanze y’igihugu gusa. Yari afite imyaka 62 y’amavuko.

Hafi imyaka ine nyuma yaho, urukiko rw’i Teherani rwaciye urubanza kuri uyu wa gatatu (w’iki cyumweru), ruhamya icyaha cyo kumwica guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’abantu bagera kuri 40 barimo Donald Trump, n’abari ba minisitiri b’Amerika b’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, n’ingabo, Mark Esper.

Rwaciye iteka ko guverinoma y’Amerika igomba kwishyura amadolari miliyari 49.7 y’igihano, indishyi z’akababaro, n’indishyi z’ibintu byangiritse mu gitero cya “drone” y’Amerika. Ikinyamakuru cy’ubucamanza bwa Irani cyitwa Mizan kivuga ko uru rubanza rwaturutse ku kirego cy’Abanya-Irani barenga 3,300.

Naho mu kwezi kwa mbere 2021, mu rwego rw’anketi ku gitero cyahitanye Jenerali Suleimani, umucamanza w’urwego ngenzacyaha rw’i Bagdad yasohoye impapuro zo guta muri yombi Donald Trump, wari ushigaje iminsi mike kugirango ave ku butegetsi. 

(Uwase Rehema/indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.