Irasubiza Chris wari waravukanye umwenge ku mutima yitabye Imana

6,957

Irasubiza Chris (nyakwigendera) ni umwe mu mpanga ebyiri zabyawe na Mutezimana Venantie wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Irasubiza akaba yari amaze imyaka irenga ibiri arwana n’ubuzima kubera ikibazo cy’umutima wari umaze kuzamo imyenge itatu.

Inkuru y’urupfu rw’uno mwana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021, itanzwe na nyina ubwe witwa Mutezimana.

Ubundi inkuru y’uburwayi bw’uno mwana yamenyekanye cyane ndetse ijya no mu mitima ya benshi mu Banyarwanda ubwo uno muryango watabarizwaga n’ikinyamakuru Kigalitoday umwaka ushize wa 2020. Iyo nkuru yavugaga ko hari umubyeyi witwa Mutezimana yatawe n’umugabo bamaze amezi 10 mu bitaro nyuma yo kubyara impanga ariko umwe muri bo aza kugira ikibazo cy’uburwayi bw’umutima.

Umuganga wakurikiraniraga uwo mwana witwa Irasubiza Chris yavuze ko afite ikibazo cy’iyenge itatu ku mutima, ndetse icyo gihe yavuze ko amahirwe yo kubaho k’uwo mwana abarirwa ku ntoki kubera ko ubuhanga bwo kubaga umutima bukorwa n’abaganga baturutse hanze.

Kuvurwa kwa Chris kwakomeje kuba ikibazo kuko n’icyorezo cya Covid 19 cyahagaritse ingendo z’abantu benshi bituma n’abaganga bajyaga baza mu Rwanda kuvura bananirwa kuza.

Mutezimana Venantie nta kindi cyizere yari afite ku buzima bw’umwana we usibye igitangaza cy’Imana kuko no kubona ibyo atungisha abana batatu umugabo yamutanye na byo yabikeshaga abagiraneza na bo bataboneka kenshi.

N’ubwo umwana wa Mutezimana yitabye Imana, ikigaragara aracyakeneye ubufasha kuko kugeza na n’ubu akiba wenyine mu bukene bukabije n’abana babiri.

Uramutse wifuza kumutabara wamubona kuri numero: 0787292104. Atuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gatare.

(Src:Kgltoday)

Comments are closed.