Ireland: Catherine Connolly w’imyaka 68 yatorewe kuyobora igihugu.

151
kwibuka31

Catherine Connolly yatsinze amatora muri icyo gihugu cya Ireland, mu ijambo rye yavuze ko ku buyobozi bwe azaharanira ko ijwi rya buri wese rihabwa agaciro kandi rikumvikana.

Avuga mu Ngoro ya Dublin, aho yarahijwe nka perezida wa 10 wa Repubulika ya Ireland, yavuze ko igihugu kimaze igihe kirekire kibamo “impinduka zikomeye” kuva mu gihe cy’intambara y’ubutita.

Yavuze ko yishimiye urugendo rwe rwa mbere muri Ireland y’Amajyaruguru nka perezida, kandi ko azaharanira kuganira mu buryo budaheza.

Connolly yatowe ku bwiganze bukabije mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira atsinda umukandida wa Fine Gael, Heather Humphreys.

Catherine w’imyaka 68 asimbuye Michael D Higgins, wari umaze imyaka 14 ku butegetsi.

Ibirori byo kurahira byitabiriwe n’abanyapolitiki, abacamanza, n’abandi batumirwa, bibera mu Ngoro ya Dublin.

Mu ijambo rye yagize ati:”Turashoboye kandi tugomba kwishimira intambwe y’amahoro yagezweho binyuze mu masezerano ya Good Friday yo gukemura amakimbirane mu mahoro,”.

Taoiseach Micheál Martin yashimiye Connolly ku ntsinzi, avuga ko ari “umunsi w’ibyishimo n’amateka” kuri we n’umuryango we.

Perezida wa Repubulika ya Ireland ni we muyobozi w’igihugu, ariko ni inshingano zidafite imbaraga z’ubutegetsi bwa Leta.

Comments are closed.